Mu cyumweru gishize ku itariki ya 30 Kamena 2026, ni bwo Ikipe ya Yanga SC yakinnye umukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona ya Tanzania ya 2026/27, wayihuje na JKT Tanzania.
Ku munota wa 46 w’umukino, Pacôme Zouzoua ukina mu mpande asatira izamu muri Yanga SC, yagize imvune ikomeye cyane yatumye ajya mu bitaro bya Aga Khan University Hospital.
Uyu mukinnyi wamaze kubagwa yasuwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, amwifuriza kwihangana no gukira vuba.
Nyuma yo kubagwa, uyu rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire azamara ibyumweru bitandatu adakandagira mu kibuga, ndetse nyuma yaho ni bwo abaganga bazemeza niba yasubukura imyitozo cyangwa akirembye.
Pacôme Zouzoua yageze muri Yanga SC mu 2023 avuye muri ASEC Mimosas, atwarana na yo ibikombe bitandukanye birimo bitatu bya Shampiyona ya Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!