Mu mpera z’icyumweru gishize, amarushanwa ahuza amakipe yitwaye neza ku Mugabane wa Afurika yarakomeje. Ni muri urwo rwego ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Mata 2023, Simba SC yo muri Tanzania yakiriye Wydad Casablanca.
Ni umukino wa ¼ cy’iri rushanwa wari wateguwe cyane kuko abafana bayo batangiye urugamba rwo gushyigikira ikipe mbere ho iminsi itatu, bifuza kuzuza Benjamin Mkapa Stadium.
Abakinnyi na bo ntibigeze batenguha abakunzi babo kuko bagerageje gukora akazi hakiri kare. Ku munota wa 30, Jean Baleke yari yamaze kubona igitego ari na cyo cyatandukanyije impande zombi.
Mukeba wayo Young Africans na yo yari yafashe rutemikirere yerekeza muri Nigeria gukina umukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederation Cup.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 23 Mata 2023, ni bwo kuri Godswill Akpabio Stadium, Yanga yahacanye umucyo ibifashijwemo na Fiston Kalala Mayele watsinze ibitego bibiri byavuye ku mipira yahawe na Kapiteni we Bakari Mwamnyeto.
Uyu rutahizamu w’imyaka 28, umaze gutsindira Young Africans ibitego 50 mu marushanwa yose, ni na we ufite ibitego byinshi kugeza ubu muri CAF Confederation Cup kuko afite bitanu.
Nyuma yo kubona izi ntsinzi, Perezida Samia Suluhu, yabanje gushimira abakinnyi b’aya makipe yombi ku muhate bagaragaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yagize ati “Mukomereze aho Simba na Yanga ku bw’akazi mwakoze mu mpera z’icyumweru muri Champions League na Confederation Cup. Agahimbazamushyi gaturutse muri Perezidansi gahoraho kuri buri gitego karateganyijwe. Mukomeze guhagararira igihugu neza kandi amahirwe masa.”
Aka gahimbazamushyi bagenewe kangana na miliyoni 5 Tsh, angana na miliyoni 2.3 Frw. Ku munsi wa mbere aya makipe yahise abona miliyoni zikabakaba muri zirindwi, ziturutse ku bitego [bitatu byinjiye] gusa.
Mu mikino ikurikira, Simba SC izajya gukinira muri Maroc na Wydad Casablanca tariki ya 28 Mata, mu gihe Yanga izakira Rivers United muri Tanzania tariki 30 Mata 2023.
Indi mikino yabaye muri CAF Champions League:
– JS Kabylie 0-1 Espérance de Tunis
– Al Ahly 2-0 Raja Casablanca
– CR Belouizdad 1-4 Mamelodi Sundowns
Indi mikino yabaye muri CAF Confederation Cup:
– Pyramids FC 1-1 Marumo Gallants
– US Monastir 0-0 ASEC Mimosas
– USM Alger 2-0 FAR Rabat













Ibitekerezo 0