00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida, umunyamabanga n’umubitsi muri Kiyovu Sports beguye

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 30 July 2015 saa 07:37
Yasuwe :

Mu nama rusange yahuje abakunzi ba Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu bakiriye ubwegure bw’umuyobozi wayo, umunyamabanga n’umubitsi maze hatorwa komite y’abantu barindwi yo kuyobora by’agateganyo amezi atandatu.

Si ubwa mbere Kayumba Jean Pierre yeguye kuyobora Kiyovu Sports yabaye iya cyenda muri shampiyona kuko ubwo shampiyona ya 2014-2015 yari yegereje gutangira yeguye ku mpamvu bwite ayigarukamo nyuma y’amezi abiri gusa.

Kayumba Jean Pierre (hagati) n'umunyamabanga we Byumvuhore Muddy (iburyo) batanze ubwegure buremerwa mu nteko rusange ya Kiyovu Sports

Muri iyi nama y’inteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre; umunyamabanga Byumvuhore Muddy n’umubitsi beguye hashyirwaho komite y’agateganyo igizwe n’abantu barindwi yo kuziba icyuho cy’amezi atandatu.

Issa Radjabu yabaye umuyobozi w’agateganyo wungirijwe na Mukanoheli Saidati na Karekezi Eric.

Mu gihe amwe mu makipe yatangiye imyitozo, Kiyovu Sports iracyahangana no kubaka ubuyobozi
Bizimungu Ali yamaze gutandukana n'iyi kipe yabaye iya 9 muri shampiyona, bari mu biganiro na Kanamugire Aloys

Umunyamabanga yagizwe Manirarora Elie, Gashumba Damas aba umubitsi, Rwambibi Emmanuel ni umuyobozi wa tekiniki naho Maître Napoleon aba umujyanama mu by’amategeko.

Shampiyona yarangiye Kiyovu Sports iri ku mwanya wa cyenda itsinzwe imikino 10 inganya 8 itsinda 8, Bizimungu Ali wari umutoza yarirukanwe bivugwa ko bari mu biganiro na Kanamugire Aloys wayihesheje igikombe cya shampiyona mu 1993.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages