Ubwo basozaga imyitozo ku kibuga bazakiniraho, abakinnyi ba APR FC bahuye na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle ku wa Gatatu, abaha impanuro z’uburyo bakwiye kuzitwara.
Nzamwita yagize ati “Mbere na mbere ndabashimira kuba mwarabashije gutambuka icyiciro cya mbere. Yaba mwebwe ndetse na Police FC muri gukora neza kandi ni inyungu no ku gihugu. Muracyafite urugendo rurerure ariko twizeye ko mufite ubushobozi bwose bukenewe kugira ngo mugere kure hashoboka muri iri rushanwa."
Yakomeje agira ati "Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya CHAN, ubu noneho ni umwanya wanyu no kwereka Isi ko n’amakipe yacu ashobora guhesha igihugu ishema.”
Nzamwita wanabaye umunyamabanga muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu hagati ya 2004 na 2008, yabwiye abakinnyi ko basabwa kwitanga uko bishoboka kose ariko bakirinda kwishyira ku gitutu.
Yagize ati “Muri gukinira mu rugo imbere y’abafana banyu, mufite inararibonye mu marushanwa akomeye kuri uru rwego, ibyiza muzirinde gutsindwa igitego ahubwo mushake uko mwe mutsinda kugira ngo muzajye mu mukino wo kwishyura nta gitutu kibariho. Nizeye ko muzagera kure hashoboka muri CAF Champions League.”
Iyi kipe ifite umutoza mushya ugomba kwiyereka abafana imbere ya Yanga ikinamo kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima unamenyereye cyane abakinnyi ba APR FC.
Uretse myugariro Albert Ngabonziza na rutahizamu Michel Ndahinduka bashobora kutazagaragara muri uyu mukino w’ishiraniro, abandi bakinnyi ba APR FC bameze neza.
Yanga ubu iri i Kigali, yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Cercle de Joachim yo muri Mauritius ku bitego bitatu ku busa mu gihe APR FC yasezereye Mbabane Swallows yo muri Swaziland ku bitego bine kuri bibiri mu mikino yombi.
Ni umukino ukomeye kuko aya makipe yose afite ibigwi bitandukanye. Yanga ni imwe mu makipe akuze mu Karere kuko yashinzwe mu 1935. Mu myaka 81 imaze gutwara ibikombe 24 bya shampiyona, bitanu bya CECAFA na bine by’igihugu.
Ku rundi ruhande, APR FC yabayeho mu 1993. Mu myaka 23 imaze kwegukana ibikombe 15 bya shampiyona, umunani by’igihugu na bitatu bya CECAFA y’amakipe.



















TANGA IGITEKEREZO