Brodkin uzwi nka Lee Nelson yinjiye mu cyumba Prezida wa FIFA, Sepp Blatter yari ayoboyemo inama amujya imbere afite amadorali mu ntoki avuga ko uyu musaza uherutse kwegura aguye ahashashe.

Ubwo abashinzwe umutekano bamufata yahise ayajugunya kuri Blatter bidatinze kuri Twitter ko yishimiye kwitabira inama ya FIFA. Yagize ati “ Nishimiye kuba mu nama ya FIFA aho Sepp Blatter agiye guha Koreya ya Ruguru kwakira igikombe cy’Isi mu 2026.”

Brodkin yinjiranye amadorali abwira Blatter ko noneho aguye ahashashe
Brodkin yinjiranye amadorali abwira Blatter ko noneho aguye ahashashe

Brodkin yahise atabwa muri yombi aho yagaragaye mu modoka ya Polisi yo mu Busuwisi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Blatter yatangaje ko inama rusange yo gutora uzamusimbura izaba tariki ya 26 Gashyantare 2016 i Zurich. Biteganyijwe ko abazahatana bazamenyekana mbere ya tariki ya 26 Ukwakira 2015.

Mu minsi 10 nibwo Michel Platini uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi azatangaa niba aziyamamariza kuyobora uyu mwanya.

Muri gahunda yo kurwanya ruswa, Blatter yavuze ko FIFA igiye gushyiraho akanama k’abantu 11 ko gukurikirana ibibazo bya ruswa byakomeje kuvugwa muri iyi mpuzamashyirahamwe.

Brodkin yacaga amarenga ku byaha bya ruswa byari bimaze igihe bivugwa muri FIFA, ubwo inzego z'umutekano zari zimufashe yajugunye amadorali mu maso ya Blatter
Brodkin yacaga amarenga ku byaha bya ruswa byari bimaze igihe bivugwa muri FIFA, ubwo inzego z'umutekano zari zimufashe yajugunye amadorali mu maso ya Blatter
Umwe mu bakozi ba FIFA atoragora ayo madorali (atariyo) yajugunyiwe Blatter
Umwe mu bakozi ba FIFA atoragora ayo madorali (atariyo) yajugunyiwe Blatter

Mbere y’uko haba amatora muri Kamena, bamwe mu bayobozi bakuru barindwi ba FIFA batawe muri yombi n’ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri dosiye yarimo abantu 14 bakekwaho ruswa.

Umwe mu bari bafashwe, Jeffrey Webb wari Visi Perezida wa FIFA yabaye arekuwe nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika.

Indi dosiye n’iy’umushinjacyaha w’u Busuwisi ukurikiranye ibyaha bya ruswa bivugwa mu guha u Busurusiya na Qatar ibikombe by’Isi bya 2018 na 2022.

Kuri Twitter, Brodkin yanditse ko yatanze ruswa ku mugaragaro ngo Koreya ya ruguru izakire igikombe cy'Isi cya 2026
Kuri Twitter, Brodkin yanditse ko yatanze ruswa ku mugaragaro ngo Koreya ya ruguru izakire igikombe cy'Isi cya 2026
Mu 2014, Brodkin yambaye nk'abakinnyi b'u Bwongereza bari bagiye kurira indege ijya mu gikombe cy'Isi muri Brazil
Mu 2014, Brodkin yambaye nk'abakinnyi b'u Bwongereza bari bagiye kurira indege ijya mu gikombe cy'Isi muri Brazil