00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku mutoza mushya, Abanya-Uganda bari barabuze n’impamvu itaguze Abeddy na Pitchou

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 16 January 2024 saa 03:03
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yijeje abafana ko Umutoza mukuru mushya azaboneka bitarenze iki cyumweru nyuma y’uko ubuyobozi butakarije icyizere Umunya-Mauritania, Mohamed Wade, wari Umutoza Mukuru w’Agateganyo.

Ibi Uwayezu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 15 Mutarama, cyabereye ku biro bya Rayon Sports biherereye ku Kicukiro.

Asobanura ikibazo cy’Umutoza Mohamed Wade, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko uyu Munya-Mauritania w’imyaka 37, yasabwe gufasha ikipe mu gihe uwari Umutoza Mukuru, Yameni Zelfani, ubwo yari atandukanye na Gikundiro mu Ukwakira 2023, ashimangira ko nta masezerano y’umutoza mukuru afitanye na Murera.

Ati "Murabyibuka dutangira Shampiyona twari dufite Umutoza Mukuru [Yameni] Zelfani waje kugera hagati aradusezera. Ikipe yakomeje gutozwa n’uwari umwungirije Mohamed Wade mu gihe cy’amezi abiri n’igice mu gihe twarimo tugishaka umutoza mukuru. Kuko yari yungirije yakoraga inshingano z’imyanya ibiri nk’umutoza mukuru ndetse n’umwungiriza, ibyo byagiye bitugora kuko tutari twakabonye umutoza mukuru."

"Twaratinze kandi impamvu ni nyinshi zabiteye, hari ukumenya umuntu wa nyawe ushaka wagufasha, kumurambagiza ntibyoroha no kumubona ni ibindi, no kuzumvikana ku masezerano n’imikorere ndetse akenshi hari n’igihe uwo washimye agusaba ubushobozi udafite. Ntiwajya kwirarira ngo wemerere umuntu ibyo utazabona ari na byo byagiye bituma umutoza mukuru ataza vuba.”

Yakomeje agira ati “Gusa ubu turimo turabirangiza ku buryo twizera ko iki cyumweru kijya gushira umutoza mukuru yaje kandi yatangiye akazi hanyuma Mohamed Wade agakomeza inshingano ze z’umutoza wungirije kugira ngo tunategure Igikombe cy’Amahoro."

“Umutoza w’abanyezamu yari ahari tuza kumvikana gutandukana, turi gushaka undi ariko hagati aho Umutoza w’Ikipe y’Abakobwa ni we wabafashaga ariko n’umushya muri iki cyumweru turizera ko azaba yabonetse ukurikije abo turi kuganira.”

Abajijwe niba nta mwuka mubi byazateza hagati y’Umutoza mukuru mushya na Mohamed Wade uzamwungiriza wari umaze kwizera ko azahabwa izi nshingano akazishakira umwungiriza, Perezida wa Rayon Sports yasubije ko atamutekerereza, gusa icyo gihe hazakurikizwa icyo amasezerano avuga.

Yagize ati "Mohamed Wade ari muri Rayon nk’Umutoza Wungirije, Zelfani ajya kugenda twamusabye gutoza nk’umutoza mukuru w’agateganyo, yabikoraga tumuha n’ibyangombwa bimufasha gukora neza."

“Imirimo ukora iba mu masezerano wasinye. Niba Wade yari yarishyizemo ko ari umutoza mukuru akumva ko bitamushimishije ko yaba umwungiriza, njye simutekerereza. Niba hari ikibazo byamutera icyo gihe amasezerano azakurikizwa.”

Abatoza bakomeje kuvugwa ko bari mu biganiro na Gikundiro ni Umurundi Ndayizeye Jimmy ndetse n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gushaka umutoza mukuru uzungirizwa na Mohamed Wade

Yagarutse kandi ku Banya-Uganda bari barabuze n’impamvu iyi kipe itaguze Abarundi Pitchou na Abeddy

Muri iki kiganiro, Perezida wa Rayon Sports yasobanuye ibibazo by’abakinnyi b’ikipe batinze kugaruka mu kazi, abatandukanye na yo, abashya ndetse no kwifuza Abarundi; Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ na Bigirimana Abeddy byarangiye batayikiniye.

Asobanura ikibazo cy’Abanya-Uganda batatu; Umunyezamu, Simon Tamale, Joackiam Ojera ukina hagati afasha abataha izamu na Rutahizamu Charles Bbaale batinze kugaruka mu Ikipe, Uwayezu yavuze ko yamenye ko babiri muri aba bageze i Kigali nubwo nta makuru yabo bari baramenye ndetse ko yiteguye kuganira na bo akumva impamvu yabatindije gusubira mu kazi.

Ati "Nk’abakinnyi ngenderwaho batari bahari ku mukino ushize [Gasogi United yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1] byose ni ibibazo bibaho mu miyoborere y’ikipe, ariko nta byacitse abantu baragenda babishakira umuti. Bazaza tuganire batubwire impamvu batinze, zishobora kuba zumvikana, zishobora kuba zitumvikana ariko na none hari icyo amasezerano avuga ndetse hari n’icyo ikipe ibakeneyeho. Tuzicara tubiganireho tubikemure basubire mu kazi.“

“Twarabahamagaye ntitwababona, twarabandikiye ntibadusubiza. Cyari ikibazo, ntitwari gufata imodoka ngo tujye guhiga abantu muri Uganda.”

Yasobanuye kandi ikibazo cya Nzinga Luvumbu na Youssef Rharb ko bari barasabye uruhushya ndetse bakaruhabwa.

Ati "Luvumbu yatse uruhushya ubuyobozi ku mpamvu z’umuryango twaramwemereye, Youssef yasabye uruhushya rwo gukora ubukwe turarumwemerera. Rayon Sports nta kirarane ifite. Ibisigaye ni impamvu bwite z’abantu.”

Perezida wa Rayon Sports yanyomoje amakuru avuga ko yaganiriye n’Umurundi Cedric Amissi wigeze kuyikinira ko yaba yayigarukamo, avuga ko batigeze bavugana.

Yagize ati ”Ni njye Perezida wa Rayon Sports, sinigeze mvugana na Cedric Amissi. Tunahuye sinamwibuka, muheruka kera akiri umukinnyi kandi hashize igihe. Yaba njyewe cyangwa Umunyamabanga Namenye Patrick nta n’umwe baganiriye.”

Bamwe mu bafana banenze Rayon Sports uburyo yitwaye ku isoko nyuma yo kutagura Abarundi, Nshimirimana Ismael Pitchou na Bigirimana Abed bari bamaze gutandukana na Kiyovu Sports. Uwayezu yemeje ko baganiriye ariko bakamuca mu myanya y’intoki hejuru y’ibyo yise kwiba no kwambura.

Ati "Abeddy na ‘Pitchou’ twarabatekereje ndetse twaganiriye n’uhagarariye inyungu zabo ndetse twari twiteguye no gutanga miliyoni 60 Frw kuri bombi, miliyoni 30 Frw kuri buri umwe. Ibyo byo twarabikoze. Baranga bashakaga miliyoni 80 Frw bombi, ntabwo twari tuyafite. Pitchou abona indi kipe [APR FC] aragenda. Hasigara Abeddy kuri miliyoni 30 Frw, umuhagarariye Arnaud turemeranywa, amafaranga yacu miliyoni n’ubu barayatwaye. Tumwoherereza itike y’Indege. Yaje afite ubutumire bwacu aza ajya mu yindi kipe. Hari abansetse ngo sinagiye ku kibuga cy’indege nijoro ngo njye kumwakira. Sinarwana intambara nk’izo kuko hari ibintu biciriritse.”

“Niba nkoherereje ubutumire n’itike y’indege ngwino tuganire umbwire uti ngiye ahandi, dore amafaranga yanyu, ibyo ni ibintu bisanzwe. Ntabwo tuzashyigikira ibintu byo mu mupira wacu byo kwiba no kwambura, ntaho tuzagera.”

Uwayezu yavuze kandi ko Rayon Sports ari ntahonikora bituma ishakisha hirya hino bituma, igura abakinnyi ikurikije ubushobozi buhari ku buryo utayigereranya n’amakipe akoresha ingengo y’imari ya Leta ya za miliyari.

Yagize ati "Rayon Sports irashakisha hirya hino. Hari izindi zifite ingengo y’imari ya za miliyari Leta ihereza amafaranga iti mwakire tuzabaha n’andi. Ubu se uragira ngo nigereranye n’izing’izo? Naho twari amabuye. Natwe Leta niduhe miliyari nk’abo ngabo maze bazatubaze umusaruro. Ese ubundi kuki batayaduha, twe ntituri abana nk’abandi?"

Rayon Sports irasubira mu kibuga kuri uyu wa 16 Mutarama, ikina na Interforce FC mu mukino ubanza wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro wakuwe kuri Stade ya Bugesera ukajyanwa kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri Shampiyona, Murera ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.

Bigirimana Abedi yagombaga kujya muri Rayon Sports ariko ubuyobozi bwemeje ko yabuciye mu myanya y'intoki akerekeza muri Police FC
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko kutagira amikoro bibangamira ikipe ku isoko ry'abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages