Uyu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Mbere, tariki 2 Ukwakira 2023.
Igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 26 w’umukino. Muri uyu mukino, Umutoza w’Urucaca Petros yahawe ikarita itukura ku munota wa 59 nyuma yo kutemeranywa n’ibyemezo by’Umusifuzi Mpuzamahanga Uwikunda Samuel wari uri gusifura mu kibuga hagati.
Uwikunda yabanje guha uyu mutoza ikarita y’umuhondo nyuma aragaruka amuha itukura, bituma ajya kwicara imbere y’imyanya y’icyubahiro.
Nyuma y’uyu mukino, Petros wababajwe n’iyi karita itukura yabwiye itangazamakuru ko mu Rwanda ari ho yabonye abasifuzi baciriritse ndetse b’abiyemezi kurusha ahandi muri Afurika.
Yagize ati "Byari hagati yanjye n’umusifuzi wa kane, urabizi ikibabaje muri iki gihugu ni ho nabonye abasifuzi b’abiyemezi, abibone ndetse bari ku rwego ruciriritse kurusha ahandi muri Afurika. Ndi muri Afurika guhera mu 2018 ariko hano bazi ko bari ku rwego rwiza kandi si ko bimeze.
“Ni iki kimuha uburenganzira bwo kuza kumbwira ngo nceceke? Ni cyo cyazamuye amarangamutima yanjye ampa ikarita y’umutuku.”
Petros yakomeje avuga ko u Rwanda rukwiye gufatira urugero kuri Uganda aho mu myaka mike yashize abafana bitabiraga imikino y’iwabo gusa kuri ubu stades zambaye ubusa kubera kurambirwa ruswa n’imisifurire iri ku rwego rwo hasi.
Yagize ati "Ndakeka muri iki gihugu mukwiye kugira icyo mukora mugafata urugero kuri Uganda. Urebye Uganda mu myaka 15 cyangwa 20 ishize bakiniraga muri stade zuzuye abafana ariko ubu ujya kureba umukino wo mu cyiciro cya mbere stades zambaye ubusa, wajya kureba irushanwa rihuza amashuri stades ziba zuzuye. Kubera ko abantu bazinutswe ruswa n’abasifuzi bari ku rwego rwo hasi.
Yunzemo ko u Rwanda rufite ibikorwaremezo n’amakipe meza kandi ashora amafaranga menshi ku buryo bikwiye ko "mugomba kurinda iki gicuruzwa.”
Ku kuba Uwikunda Samuel wayoboye uyu mukino ari Umusifuzi Mpuzamahanga, Petros yavuze ko ibyo bitamuha uburenganzira bwo kumubwira ngo aceceke.
Yagize ati "Ibyo ntibivuze ko agomba kumbwira ngo nceceke niba ari umufifuzi mpuzamahanga. Ndakeka atari byo. None nkore iki? Kuko ari umusifuzi mpuzamahanga mbyemere? Oya iyo nanjye nza kumubwira ngo nawe ceceka yari kunyereka ikarita itukura kandi yari kuba ari mu kuri. Ariko ku ruhande rwe akwiye kwikosora.”
Si ubwa mbere muri ruhago y’u Rwanda, humvikanye amagambo agaragaza ko abasifuzi bitwara nabi mu byemezo bafata. Mu bihe bitandukanye hari abagiye bafatirwa ibihano, abandi bikarangirira aho, amagambo yabo akarenzwa ingohe.
Nyuma y’imikino itanu ya Shampiyona, Kiyovu Sports yatsinzemo imikino ibiri, inganya ibiri itsindwa imwe ikaba yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota umunani mu gihe Musanze FC ikicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 10 ikurikiwe n’Amagaju FC n’amanota icyenda.
Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yanenze Umusifuzi Uwikunda Samuel, nyuma yo kumuha ikarita itukura mu mukino usoza iy’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona ikipe ye yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0. pic.twitter.com/w4AAj6oewU
— IGIHE Sports (@IGIHESports) October 2, 2023
Amafoto: Ntare Julius
Video: Mazimpaka Alain



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!