George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha ni umukinnyi wavukiye mu Rwanda gusa akurira muri Norvège yageze afite imyaka ine ari naho afitiye ubwenegihugu.
Mu mwaka ushize nibwo yerekeje muri PFC Zviahel yifuzaga abakinnyi beza bataha izamu, imuha amahirwe mu mikino umunani ya Shampiyona ndetse ayitsindamo ibitego bibiri mbere yo kubona itike ya kamarampaka.
Mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024, ni bwo PFC Zviahel yatsinze Houst igitego 1-0 ihita ibona itike yo kuzakina Icyiciro cya Kabiri muri Ukraine.
Iyi yashinzwe mu 1993 ni ku nshuro ya mbere igiye gukina iki cyiciro ndetse ikaba ifite gahunda yo kukirenga ikazakina n’icya mbere.
George Lewis w’imyaka 24 yayigezemo avuye mu Bwongereza arekuwe na Arsenal itaramuboneye umwanya wo gukina.
Kugeza ubu nta kipe y’igihugu arakinira yaba iy’abato cyangwa abakuru haba muri Norvège cyangwa mu Rwanda. Andi makipe yakiniye ni Tromsdalen na Fram Larvik zo mu cyiciro cya gatatu muri Norvège.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!