Pierre-Emerick Aubameyang w’imyaka 32 yasezeye mu ikipe y’igihugu cya Gabon nyuma yo kuba atarakinnye imikino ya nyuma ya CAN 2021.
Iyi mikino yaberaga muri Cameroun, Aubameyang yari kumwe na bagenzi be yari abereye kapiteni ariko nyuma asubira mu Bwongereza adakinnye kubera uburwayi.
Icyo gihe yari akiri mu ikipe ya Arsenal bityo bivugwa ko ngo yari agiye kwivuza ikibazo agira cy’umutima. Nyuma nibwo yasinye muri FC Barcelona.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu yashyizwe hanze itangazo yageneye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon avuga ko urugendo rwe mu ikipe y’iki gihugu ruhagaze.
Iri tangazo riragira riti “Kapiteni wa Panthers ntabwo azongera kuba ari kumwe n’ikipe mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Côté d’Ivoire.”
Itangazo rikomeza rivuga ko uyu rutahizamu imbaraga asigaranye agiye kuziharira ikipe ya FC Barcelona aheruka kujyamo avuye muri Arsenal.
Asoza vuga ko mu myaka 13 yari amaze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Gabon ari iby’agaciro gakomeye kandi ashima abaturage b’iki gihugu n’abandi bose bamubaye hafi.
Itangazo Aubameyang yageneye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon (FEGAFOOT), yarishyizeho umukono kuwa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 nk’uko The Mirror yabitahuye.
Aubameyang wakiniye amakipe nka Borussia Dortmund, AC Milan, Arsenal, Saint-Etienne , Lille na Dijon, yatangiye gukinira Gabon mu 2009 mu bakinnyi batarengeje imyaka 21.
Kuva mu 2009-2012 yari mu batarengeje imyaka 23 ariko anakina mu ikipe nkuru kuva mu 2009.
Mu ikipe nkuru y’igihugu cya Gabon, yabakiniye imikino 72 atsinda ibitego 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!