Pogba w’imyaka 29, yagize ikibazo cy’imvune mu ivi muri Nyakanga, ibintu byatumye adatangirana n’abandi shampiyona y’u Butaliyani, Serie A.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa Juventus, Massimiliano Allegri, yavuze ko Pogba azagaruka mu kibuga muri Mutarama 2023.
Yagize ati “Mu byukuri Paul tuzongera kumubona muri Mutarama.”
Abajijwe niba ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ishobora kuzamukoresha mu gikombe cy’Isi, yagize ati “Igikombe cy’Isi ntabwo bindeba icyo nzicyo ni uko Pogba azongera gukina muri Mutarama.”
Shampiyona y’u Butaliyani Serie A, izasubikwa tariki 13 Ugushyingo 2022 kubera imikino y’Igikombe cy’Isi, isubukurwe muri Mutarama 2023.
Pogba yagarutse muri Juventus ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutandukana na Manchester United muri iyi mpeshyi.
Pogba yafashije u Bufaransa kwegukana Igikombe cy’Isi giheruka, ubwo yatsindaga igitego cya gatatu muri bine batsinze Croatia ku mukino wa nyuma.



Ibitekerezo 0