Wari undi mukino Police FC yakinaga idafite umutoza wayo mukuru, Umunya-Zambia Albert Mphande wahagaritswe amezi ane n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kubera gusagarira abasifuzi ku munsi wa 19 wa shampiyona ubwo batsindwaga n’Amagaju FC kuri iki kibuga.

Ikipe y’abashinzwe umutekano yari yagaruye umunyezamu Bwanakweri Emmanuel wari umaze amezi atatu yaravunitse mu gihe Nsabimana Aimable wabonye ibyangombwa na we yabanje mu kibuga batozwa na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ wanatoje umukino batsinzwemo na Musanze FC ubushize kubera ko Mphande ari no mu bihano by’imikino itatu yahagaritswe n’ikipe.

Kirehe FC itarabona intsinzi kuva ku munsi wa 18 wa shampiyona yafatwa na Sogonya Hamissi ‘Kishi’, aho imaze kunganya inshuro ebyiri, yakiniye inyuma cyane muri uyu mukino. Nkurikiye Jackson na Mushimiyimana Mohamed bagerageje amashoti yanyuze hejuru y’izamu ku mpande zombi mu minota 10 ya mbere y’umukino.

Songa Isaie yafunguye amazamu ku munota wa 13, igitego umusifuzi wo ku ruhande Niyonkuru Zephanie yanze kuko uyu mukinnyi yari yarayemo. Ishoti rikomeye ryatewe na myugariro wa Police FC; Mitima Isaac ryafashwe neza n’umunyezamu Mutabazi Jean Paul wongeye kandi gufata undi mupira ukomeye watewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney ahagana ku munota wa 25.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Habumuremyi Gilbert yakoreye ikosa kuri Iyabivuze Osée, ryahanwe na Muvandimwe habura umukinnyi wa Police FC ukora ku mupira. Ikipe y’abashinzwe umutekano yongeye kubona ubundi buryo bwiza ku mupira Iyabivuze yahinduye mu rubuga rw’amahina, Songa akojejeho ikirenge ujya hanze.

Muri iyi minota, Police FC yahererekanyaga neza ariko kwinjira mu bwugarizi bwa Kirehe FC bikaba ikibazo, yahushije igitego cyabazwe ku mupira washyizwe muri koruneri na Mutabazi Jean Paul, bayiteye ntiyagira icyo itanga.

Hagati aho, Mutuyimana Djuma yahinduye umupira mwiza washoboraga guhesha Kirehe kujya mu karuhuko bayoboye umukino, ku bw’amahirwe ye make umunyezamu Bwanakweri arasohoka awufata neza.

Nyuma y’iminota itanu amakipe yombi avuye kuruhuka, Niyibizi Vedaste yahushije igitego cyabazwe ku mupira wahinduwe na Ishimwe Issa Zappy, uyu mukinnyi ateresheje umutwe, umupira uca imbere y’izamu rya Kirehe FC mbere y’uko na rutahizamu w’iyi kipe yo mu Burasirazuba Muhoza Trésor ahusha igitego cyabazwe ku mupira yacomekewe, acenga ba myugariro bane ba Police FC, atera umupira hanze.

Kirehe FC bakoze impinduka ebyiri ku munota wa 57, Mohamed Roo Akuffuru afata umwanya wa Munyeshyaka Gilbert naho Mutabazi Isaie aha umwanya Ndagijimana Benjamin, umunota umwe mbere y’uko na Police FC isimbuza; Iyabivuze Osée atanga umwanya kuri Hakizimana Kevin.

Uyu Hakizimana Kevin yagize uruhare mu gitego cya Police FC cyabonetse ku munota wa 63 w’umukino ubwo yazamukanaga umupira abarimo Ndagijimana Benjamin bamushoreye, atera ishoti ryakuwemo n’umunyezamu Mutabazi Jean Paul, umupira usanga Ndayishimiye Antoine Dominique wahise afungura amazamu.

Umupira wahinduwe mu kirere na Muvandimwe Jean Marie, wafashwe n’umunyezamu Mutabazi Jean Paul wagonganye na Dominique mu kirere, bombi bamara akanya bitabwaho n’abaganga mu izamu rya Kirehe FC. Uyu munyezamu bisa n’aho yagize ikibazo gikomeye kuko we yavuwe iminota irenga itanu mbere yo gusohorwa mu kibuga ari ku ngobyi ndetse ahita asimbuzwa Musoni Théophile ku munota wa 70.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, Usabimana Olivier yinjiye mu kibuga asimbura Niyibizi Vedaste ku ruhande rwa Police FC. Muri iyi minota, Kirehe FC yanyuzagamo igasatira Police FC ishakisha uburyo yabona igitego cyo kwishyura. Ngendahimana Eric wari uherejwe na Usabimana, yateye ishoti rikomeye ryanyuze ku ruhande rw’izamu rya Musoni Théophile.

Mu minota ya nyuma, Police FC yahushije ikindi gitego ku mupira watewe na Isaie Songa, ukurwamo na Musoni Théophile, ni nyuma ya koruneri yari itewe na Usabimana Olivier. Ku munota wa 87, Peter Otema yinjiye mu kibuga asimbura uyu rutahizamu wari umaze guhusha uburyo bw’igitego cya kabiri.

Ku munota ubanza muri itanu yari imaze kongerwaho, umunyezamu Musoni wa Kirehe FC yarokoye ikipe ye akoresheje ikirenge, asubiza inyuma ishoti ryatewe na Hakizimana Kevin.

Police FC igize amanota 34, iguma ku mwanya wa gatanu, aho irushwa inota rimwe na Kiyovu Sport ya kane yo itarakinnye mu mpera z’iki cyumweru kuko Rayon Sports bari guhura, ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino wa Côte d’Ivoire mu gushaka itike ya CAN 2019.

Kirehe FC yo yahise iba iya nyuma n’amanota 14 dore ko Amagaju FC banganyaga amanota mbere y’umukino, yo yanganyije na Musanze FC 0-0 mu mukino wabereye i Nyamagabe.

Ni iki kiza gukurikiraho ku makipe yombi?

Police FC izerekeza i Rubavu gusura Marines FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona uzaba ku Cyumweru gitaha tariki ya 24 Werurwe mu gihe Kirehe FC yo izaba yaraye yakiriye Amagaju FC i Nyakarambi.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

Police FC: Bwanakweri Emmanuel, Ngendahimana Eric (c), Nsabimana Aimable, Mitimana Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney , Ishimwe Issa Zappy, Iyabivuze Osée, Mushimiyimana Mohamed, Niyibizi Vedaste, Ndayishimiye Antoine Dominique na Songa Isaie 9.

Kirehe FC: Mutabazi Jean Paul, Mutabazi Isaie (c), Nkurikiye Jackson, Habumuremyi Gilbert, Mutuyimana Djuma, Cyuzuzo Ally, Karim Patient, Bugingo Samson, Munyeshyaka Gilbert, Muhoza Trésor na Nzabonimana Prosper.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 21 wa shampiyona:

Ku wa Gatandatu

– Gicumbi FC 1-1 Bugesera FC
– AS Muhanga 2-1 Etincelles FC
– Espoir FC 0-2 Marines FC
– Rayon Sports vs Kiyovu SC (Warasubitswe)

Ku Cyumweru
– Amagaju FC 0-0 Musanze FC
– Police FC 1-0 Kirehe FC
– Mukura VS vs APR FC (Warasubitswe)
– Sunrise FC vs AS Kigali (Warasubitswe)

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Police FC yari imaze imikino ibiri nta ntsinzi
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Police FC yari imaze imikino ibiri nta ntsinzi
Kirehe FC ntiratsinda kuva imikino yo kwishyura yatangira
Kirehe FC ntiratsinda kuva imikino yo kwishyura yatangira
Ba kapiteni bombi Eric Ngendahimana na Mutabazi Isaie bari bahanganye
Ba kapiteni bombi Eric Ngendahimana na Mutabazi Isaie bari bahanganye
Songa Isaie yagowe n'ubwugarizi bwa Kirehe FC
Songa Isaie yagowe n'ubwugarizi bwa Kirehe FC
Ngendahimana Eric akuruye ikabutura ya Mutabazi Isaie
Ngendahimana Eric akuruye ikabutura ya Mutabazi Isaie
Bugingo Samson wakinnye neza, yambura umupira Iyabivuze
Bugingo Samson wakinnye neza, yambura umupira Iyabivuze
Habumuremyi Gilbert akuraho umupira Ngendahimana Eric
Habumuremyi Gilbert akuraho umupira Ngendahimana Eric
Police FC yananiwe kubyaza umusaruro uburyo yabonye mu gice cya mbere
Police FC yananiwe kubyaza umusaruro uburyo yabonye mu gice cya mbere
Karim Patient na we yagize umukino mwiza
Karim Patient na we yagize umukino mwiza
Bugingo Samson ahanganye na Ishimwe Issa
Bugingo Samson ahanganye na Ishimwe Issa
Kishi utoza Kirehe FC yereka abakinnyi be uko bakina
Kishi utoza Kirehe FC yereka abakinnyi be uko bakina
Perezida wa Gicumbi FC Dukuzumuremyi Antoine yarebye uyu mukino
Perezida wa Gicumbi FC Dukuzumuremyi Antoine yarebye uyu mukino
Umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver na we yarebye uyu mukino
Umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver na we yarebye uyu mukino
Bisengimana Justin utoza Sunrise FC yari  gukina na AS Kigali, yaje kureba Police FC bivugwa ko ishobora kumugarura
Bisengimana Justin utoza Sunrise FC yari gukina na AS Kigali, yaje kureba Police FC bivugwa ko ishobora kumugarura
Ruremesha Emmanuel wahagaritswe imikino ine na Musanze FC yahisemo kuza kureba uyu mukino mu gihe ikipe ye yakiniraga i Nyamagabe
Ruremesha Emmanuel wahagaritswe imikino ine na Musanze FC yahisemo kuza kureba uyu mukino mu gihe ikipe ye yakiniraga i Nyamagabe
Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatozaga umukino wa kabiri nyuma yo guhagarikwa kwa Mphande
Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatozaga umukino wa kabiri nyuma yo guhagarikwa kwa Mphande
Muvandimwe Jean Marie Vianney asoma ku mazi
Muvandimwe Jean Marie Vianney asoma ku mazi
Mutuyimana Djuma yananiwe guhagarika Kevin wateye ishoti ryatumye Police FC ibona igitego
Mutuyimana Djuma yananiwe guhagarika Kevin wateye ishoti ryatumye Police FC ibona igitego
Ndayishimiye Antoine Dominique atsindira Police FC igitego ku mupira wagaruwe n'umunyezamu Mutabazi
Ndayishimiye Antoine Dominique atsindira Police FC igitego ku mupira wagaruwe n'umunyezamu Mutabazi
Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze iki gitego ku mupira wabanje guterwa na Hakizimana Kevin
Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze iki gitego ku mupira wabanje guterwa na Hakizimana Kevin
Abakinnyi ba Police FC bishimiye igitego bifashe ku munwa
Abakinnyi ba Police FC bishimiye igitego bifashe ku munwa
Songa Isaie yahushije uburyo bubiri bwabazwe muri uyu mukino
Songa Isaie yahushije uburyo bubiri bwabazwe muri uyu mukino
Maso aha amabwiriza Muvandimwe Jean Marie Vianney
Maso aha amabwiriza Muvandimwe Jean Marie Vianney
Umunyezamu Mutabazi Jean Paul wagonganye na Dominique yagize ikibazo ku mutwe
Umunyezamu Mutabazi Jean Paul wagonganye na Dominique yagize ikibazo ku mutwe
Bamwe mu bafana ba APR FC baje kureba uyu mukino
Bamwe mu bafana ba APR FC baje kureba uyu mukino
Nsabimana Aimable yakiniye Police FC umukino wa mbere nyuma yo kubona ibyangombwa
Nsabimana Aimable yakiniye Police FC umukino wa mbere nyuma yo kubona ibyangombwa
Bwanakweri yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi atatu mu mvune
Bwanakweri yagarutse mu kibuga nyuma y'amezi atatu mu mvune
Sogonya Hamissi 'Kishi' akomeje kubura intsinzi
Sogonya Hamissi 'Kishi' akomeje kubura intsinzi


Amafoto: Ntare Julius