00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC irimo amasura mashya yakuwe mu kibuga idasoje imyitozo (Video)

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 19 June 2024 saa 01:11
Yasuwe :

Police FC irakataje muri gahunda yo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona aho ikomeje gusinyisha umuhisi n’umugenzi, gusa imyitozo yo kuri uyu wa gatatu ntabwo yagenze nkuko iyi kipe izahagararira u Rwanda muri Confederation Cup yabyifuzaga.

Ni imyitozo imazemo icyumweru aho yatangiye ikorera kuri Kigali Pele Stadium gusa kuri ubu ikaba iri gukorera hepfo yayo ku kibuga cy’ahahoze ari Tapis Rouge kubera ibindi bikorwa biri gukorerwa muri iyi stade ya kabiri mu Mujyi wa Kigali.

Iyi kipe y’abashinzwe umutekano ntabwo yasoje imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gukurwa mu kibuga imaze iminota 20 yitoza kubera undi mukino wari ugiye kuhakinirwa.

Amakuru IGIHE ifite ni uko habayeho gutinda ku makipe abiri yari aje gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya Community Policing birangira bikozeho Police FC.

Police FC imaze kumvikana n’abakinnyi icyenda barimo batanu b’abanyamahanga

Imyitozo yo kuri uyu wa gatatu ntabwo yagaragayemo umutoza Mashami Vincent umaze iminsi ibiri akorana hafi n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo hasinyishwe abakinnyi bashya, mu gihe hatanari harimo abakinnyi bashya batatu iyi kipe yaraye isinyishe.

Mu bakinnyi baraye basinyiye Police harimo umukinnyi wo hagati wavuye muri Gorilla FC, Simpenzwe Simeon watanzweho Miliyoni 12 agasinya amasezerano y’imyaka ibiri, mu gihe kandi iyi kipe yasinyishije Yakub Issah imukuye muri Stade Maliens yo muri Mali, aho uyu myugariro ukomoka muri Ghana we yatanzweho ibihumbi 20 by’amadorali.

Abakinnyi bandi batatu byitezwe ko bari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa gatatu harimo Richard Kilongozi muri aka kanya uri kurangizanya na Police imuguze muri Kiyovu Sports ndetse na Ishimwe Christian warangije kumvikana na Police FC aho 14h00 za none ari bwo ari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mu bakinnyi basinyishijwe bakoze imyitozo barangajwe imbere na Hakizimana Muhadjili waje gutera umugongo Rayon Sports ku munota wa nyuma ndetse na Ani Elijah rutahizamu wo muri Nigeria baguze mu ikipe ya Bugesera agatangwaho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyezamu Patience Niyongira na we wavuye muri Bugesera we ategerejwe kuri uyu wa kane mu myitozo.

Indi sura nshya yagaragaye muri Police FC ni Thumaine Emmanuel ‘Titi’ wongerera ingufu abakinnyi aho aje muri iyi kipe aje gusimbura Serge Mwambari utazakomezanya na yo. Tity wigeze gukiniraho APR FC yamenyekanye muri Kiyovu Sports nk’umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu gihe asanzwe umutoza w’imikino ngororamubiri muri Gym ya Lifestyle ikorera Kicukiro.

Police FC irifuza gukina imikino mpuzamahanga mbere yo guhagararira u Rwanda muri Afurika

Ikipe ya Police FC nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup aho izakina amajonjora y’ibanze hagati y’amatariki ya 16 na 18 Kanama 2024.

Iyi kipe ikaba yari yifuje gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania kuva tariki ya 6 Nyakanga, gusa ntabwo yaje kubisabira igihe bituma itazagaragarayo mu gihe n’imikino ya gipolisi iyi kipe yari kwitabira muri Ethiopia byarangiye itakibaye.

Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi kipe iri kuvugana n’amakipe atandukanye ku buryo yategura irushanwa rito i Kigali ryayifasha mu myiteguro yatuma iba ikipe ya kabiri ikinnye amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Tity wabaye muri Kiyovu Sports kuri ubu ni we ukora ku bijyanye no kongerera ingufu abakinnyi ba Police FC
Ani Elijah iyi kipe yaguze muri Bugesera yagaragaraga mu myitozo ya none
Nsabimana Eric Zidane ni umwe mu bakinnyi bake bongerewe amasezerano nyuma yo gusoza
Kayitaba Bosco ugisigaje umwaka ku masezerano ari gushakirwa ikipe yatizwamo
Imyitozo yo kuri uyu wa kane ntabwo yagenze uko bikwiye nyuma y'aho Police ibwiriwe ko hari umukino ugiye kuhabera
Hakizimana Muhadjili yemeye kuguma muri Police FC indi myaka ibiri
Iminota 20 yonyine ni yo Police yakoze imyitozo iza gusabwa kua mu kibuga ngo hakinirwemo undi mukino
Ishimwe Christian nta gihindutse ari businyire Police FC kuri uyu wa gatatu
Yakub Issah w'imyaka 26 yerekeje muri Police avuye muri Mali

Amafoto: Kasiro Claude

Video: Bizimana Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages