Kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, ni bwo hateranye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), irebera hamwe uko umwaka wa 2025 wagenze.
Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ku myiteguro y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizahuza amakipe yo mu karere u Rwanda ruherereyemo, kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.
Yavuze ko hari kurebwa uko amakipe azahagararira u Rwanda muri iri rushanwa yaziyongera, akava kuri abiri akagera kuri ane.
Ati “Mu Rwanda tuzakira imikino y’amarushanwa ane ya CECAFA Kagame Cup. Amakipe abiri ya mbere ya APR FC arasabwa kwitabira, ariko turashaka ko amakipe yo mu Rwanda yaba ane aho kuba abiri, hakaba hakwiyongeraho Police FC na Kiyovu Sports.”
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yemeje ko u Rwanda ruzakira ane mu marushanwa atandatu yaryo azakinwa uyu mwaka.
Irya mbere ni CECAFA Kagame Cup izaba tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama mu gihe irya kabiri ari imikino ihuza abanyeshuri batarengeje imyaka 15 (CAF African Schools Football Championship- CECAFA Qualifiers) izaba tariki 22-25 Nyakanga.
Irya gatatu ni iry’amakipe y’abagore ryo gushaka itike ya CAF Champions League rizaba tariki 22 Kanama kugeza ku ya 6 Nzeri mu gihe irya kane ari iryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu bahungu batarengeje imyaka 17 rizaba tariki 10-25 Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!