00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC ntiyifuza gutakaza inota ku ikipe y’Amajyaruguru, undi muyobozi wa ATRACO FC yasanze Dodo muri Police FC

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 17 October 2013 saa 04:42
Yasuwe :

Nyuma y’ibyumweru bibiri by’imyitozo, Police FC ku munsi wa gatatu wa shampiyona iracakirana na Musanze FC ku Kicukiro. Police FC ifite amanota 4 mu mikino ibiri.
Umutoza wa Police FC avuga ko ubu ikipe yiteguye neza, badashaka kongera gutakaza amanota kuko umukino iheruka gukinira mu ntara y’Amajyaruguru yanganyije na Gicumbi igitego 1-1.
Habyarimana Innocent wavunitse atsikiye ndetse na Mutuyimana Mussa wahagaritswe ibyumweru bibiri nyuma yo kutitabira imyitozo bamaze gukina na (…)

Nyuma y’ibyumweru bibiri by’imyitozo, Police FC ku munsi wa gatatu wa shampiyona iracakirana na Musanze FC ku Kicukiro. Police FC ifite amanota 4 mu mikino ibiri.

Umutoza wa Police FC avuga ko ubu ikipe yiteguye neza, badashaka kongera gutakaza amanota kuko umukino iheruka gukinira mu ntara y’Amajyaruguru yanganyije na Gicumbi igitego 1-1.

Habyarimana Innocent wavunitse atsikiye ndetse na Mutuyimana Mussa wahagaritswe ibyumweru bibiri nyuma yo kutitabira imyitozo bamaze gukina na Gicumbi FC.

Imyitozo yo kuri uyu wa kane yaranzwe n’umukino w’ikipe ya mbere n’iya kabiri ndetse n’imyitozo yo guhanahana umupira “Tic Tac”, hagamijwe kongera kugumana umupira.

Nyuma y’imyitozo umutoza wa Police FC, Sam Ssimbwa, yavuze ko mu byumweru bibiri bishize babonye umwanya uhagije wo kwitegura umukino wa Musanze, kuko ngo nta mukino bashaka gutakaza.

Ssimbwa yagize ati “Ni umukino twiteguye neza, kuko buri kipe muri shampiyona ikomeye, kandi tuzaba dukinira ku kibuga kigoye, ariko ntidufite umusaruro mubi hanze kuko twanganyije na Gicumbi.”

Abajijwe ku kibazo cy’ibibuga byo mu ntara bitameze neza, Ssimbwa yavuze ko ahubwo u Rwanda ruri mu bihugu bifite nibura ibibuga bigezweho.

Yagize ati “Muzarebe mu bihugu by’ibituranyi nka Uganda, Tanzania na Congo ibibuga byabo ni bibi ugereranyije n’u Rwanda, ikibazo cy’ibibuga bibi kirareba Afurika yose si icyacu gusa.”

Police FC izakina na Musanze FC kuri sitade Ubworoherane ku Cyumweru. Police FC yatsinze umukino ubanza Esperance ibitego 2-1 maze inganya na Gicumbi igitego 1-1.

Undi muyobozi wa ATRACO FC yasanze Twahirwa Dodo muri Police FC

Ngeze Issa wicaye hagati, wari visi perezida wa ATRACO FC yagizwe Vice Team Manager wa Police FC

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane, Ngeze yavuze ko kuba benshi mu bahoze ari abayobozi ba ATRACO FC barimo kujya muri Police, ari ubunararibonye bafite mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Ikipe ni abantu bashyize hamwe, nyuma y’abakinnyi beza haba hakenewe n’ubuyobozi bwiza.”

Ngeze Issa asanze muri Police FC Twahirwa Louis “Dodo” wari umuyobozi we muri ATRACO FC, ubu ni umuyobozi wa Police FC.

Mu myaka ibiri ya shampiyona ishize Police FC yabaga iya kabiri, Ngeze yemeza ko hakenewe guhindura imyumvire y’abakinnyi n’abayobozi, buri muntu akamenya icyo Police FC imutegerejeho.

Sam Ssimbwa umutoza wa Police FC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages