Rupia yatsinze ibitego 27 muri Shampiyona ya Kenya umwaka ushize ndetse aca agahigo k’uwatsinze ibitego byinshi mu mateka y’iyi Shampiyona [26] mu mwaka umwe byaherukaga gukorwa n’uwahoze ari Rutahizamu Charles Odero wakiniraga Scarlet FC mu 1983.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Police FC y’u Rwanda yifuza gutanga miliyoni 25 Frw kuri Elvis Rupia gusa abahagarariye inyungu z’uyu rutahizamu bakaba bamwifuzamo miliyoni 40 Frw.
Police FC ifite ba rutahizamu batatu ngenderwaho ari bo Mugisha Didier watsinze ibitego bibiri kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Kanama 2023, ubwo yatsindaga Police ya Kenya ibitego 2-1, Mugenzi Bienvenue winjiye mu kibuga asimbuye ndetse na Ndayishimiye Antoine Dominique, iramwifuza ngo yongere imbaraga mu busatirizi bw’ikipe itozwa na Mashami Vincent kugira ngo ayifashe guhatanira igikombe cya Shampiyona umwaka utaha w’imikino.
Rupia utahiza izamu mu Ikipe y’Igihugu cye cya Kenya, afite imyaka 28, yaciye mu makipe nka Power Dynamos yo muri Zambia, Wazito na FC Leopards y’iwabo ndetse na Bisha FC yo muri Arabie Saoudite.
Police FC y’u Rwanda yarangirije ku mwanya wa gatanu n’amanota 47 muri Shampiyona y’umwaka ushize, yitwaye neza mu mukino wa mbere wa gicuti mu gihe ku wa Kabiri, tariki 8 Kanama 2023 izajya i Ngoma gukina na Etoile de l’Est.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!