Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane, wari witezwemo byinshi kuko wari intangiriro y’urugamba rukomeye Mukura VS igiye kurwana ikina imikino itanu y’ibirarane izindi kipe ziri mu biruhuko.
Uru rugamba ntabwo iyi kipe yo mu karere ka Huye irutangiye neza kuko yatangiye umukino irushwa na Police FC binatuma itsindwa igitego hakiri kare.
Hari ku munota wa gatandatu gusa ubwo Iyabivuze Osee yazamukanaga umupira agerageje gucenga Basil Hatungimana wabanje ku ruhande rw’ibumoso inyuma muri Mukura VS, amukorera ikosa mu rubuga rw’amahina.
Umusifuzi Mukansanga Salma yemeje Penaliti iterwa na Hakizimana Kevin Pastole, wahanganaga na Mukura VS yahozemo, Umunyezamu Wilonja Ismail akuramo umupira ariko ugarukira Kevin asubiza umupira mu izamu haboneka igitego cya mbere cya Police FC.
Mukura VS yahise ikanguka itangira guhererekanya neza ntibyanayigora kwishyura kuko byayisabye iminota itandatu gusa, ubwo ku munota wa 12 Umurundi Duhayindavyi Gaël, yafataga umupira agacenga ba myugariro babiri ba Police FC aha mugenzi we Onesme Twizerimana akina n'umutwe umupira uhura na myugariro David Nshimirimana ahita ahindukiza umunyezamu Nduwayo Danny urindira Police FC.
Police FC yongeye kugaragaza intege nke mu bwugarizi bwa Hakizimana Issa bita Vidic na Manzi Sincere, nkuko bimaze iminsi bigenda.
Mukura VS yabyaje umusaruro aya makosa mu bwugarizi bwa Police FC, itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 27 ku ishoti rikomeye Bertrand Iradukunda, yateye ugarurwa n’umunyezamu ariko umupira arawuruka usanga Ciza Hussein Mugabo, imbere y'izamu atsinda igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira umukino uyobowe n’ikipe y’i Huye.
Igice cya kabiri cyatangiye Mukura VS ikora impinduka ishyiramo Mutijima Janvier afata umwanya Basil Hatungimana, umutoza Haringingo yongera imbaraga mu bwugarizi.
Uku gukina bugarira byatumye Police FC yigirira icyizere ikina isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura yaje no kubona ku munota wa kane w’igice cya kabiri.
Ni umupira Ngendahimana Eric yateye mu izamu rya Mukura VS, umunyezamu Wilonja Ismail arahagoboka umupira awukuramo ariko usanga rutahizamu Antoine Dominique ahagaze wenyine imbere y'izamu ahita yishyurira Police FC.
Ikipe ya Albert Mphande ntabwo yanyuzwe n’inota rimwe yakomeje gusatira, inabona igitego cy’intsinzi ku munota wa 65 w’umukino, cyatsinzwe na Mushimiyimana Mohamed ari hafi y'umurongo wa koruneri, aho yateye ishoti rikomeye risanga umunyezamu Wilonja Ismail adahagaze neza umupira uhita ujya mu rushundura.
Umukino warangiye Mukura VS itsinzwe na Police FC 3-2 wabaye uwa mbere itsinzwe muri shampiyona y’uyu mwaka kuko yaherukaga gutsindwa tariki 24 Kamena 2018, ubwo batsindwaga na Kiyovu Sports 1-0 ku Mumena.
Uyu mukino watumye Police FC izamuka iva ku mwanya wa karindwi ijya ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24, naho Mukura VS iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.
























Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0