Abagiye ni abakinnyi 26, abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.
Biteganyijwe ko mu minsi iyi kipe izamara muri aka karere izakina imikino ibiri ya gicuti na Marine FC ndetse na Rutsiro FC.
Iyi kipe y’umutoza mushya, Ben Moussa igiye muri uyu mwiherero mu gihe ifite abakinnyi bashya barimo Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga na Kwitonda Alain Bacca, bavuye muri APR FC.
Yaguze kandi Nsengiyumva Samuel wavuye muri Gorilla FC, Gakwaya Leonard wa Bugesera FC na Iradukunda Moria wavuye muri Mukura, inazamura Niyigena Abdoul wakinaga muri Interforce.
Iyi kipe kandi yongereye amasezerano Kapiteni Nsabimana Eric, Mugisha Didier, Ndizeye Samuel n’umunyezamu Rukundo Onesime.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!