Iyi kipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona, yatangiye kwiyubaka yitegura imikino yo kwishyura.
Amakuru avuga ko Nshimirimana Ismaël ukina mu kibuga hagati yaguzwe ibihumbi 10$ arenga miliyoni 14 Frw, mu gihe Rudasingwa na Ezeh baguzwe miliyoni 40 Frw bombi.
Iyi kipe kandi iheruka gutandukana na Eric SSenjobe, mu gihe ishobora no gutandukana n’abandi barimo Ndizeye Samuel na Mugisha Didier.
Police FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34. Izatangira imikino yo kwishyura ikina na AS Kigali tariki ya 8 Gashyantare 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!