Iyi kipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona, yatangiye kwiyubaka yitegura imikino yo kwishyura.

Amakuru avuga ko Nshimirimana Ismaël ukina mu kibuga hagati yaguzwe ibihumbi 10$ arenga miliyoni 14 Frw, mu gihe Rudasingwa na Ezeh baguzwe miliyoni 40 Frw bombi.

Iyi kipe kandi iheruka gutandukana na Eric SSenjobe, mu gihe ishobora no gutandukana n’abandi barimo Ndizeye Samuel na Mugisha Didier.

Police FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34. Izatangira imikino yo kwishyura ikina na AS Kigali tariki ya 8 Gashyantare 2026.

Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou yerekeje muri Police FC
Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou yerekeje muri Police FC
Myugariro Isaac Ezeh yaguzwe na Police FC
Myugariro Isaac Ezeh yaguzwe na Police FC
Rutahizamu Rudasingwa Prince yerekeje muri Police FC
Rutahizamu Rudasingwa Prince yerekeje muri Police FC
Myugariro Udahemuka Jean de Dieu yerekeje muri Police avuye muri Gasogi United
Myugariro Udahemuka Jean de Dieu yerekeje muri Police avuye muri Gasogi United