Usengimana yakiniraga Buildcon FC yo muri Zambia nyuma yo kuyigeramo mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20.
Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Karangwa Maurice, yemereye IGIHE ko “Usengimana Faustin yasinye imyaka ibiri.”
Muri Police FC, Usengimana Faustin ahasanze Nsabimana Aimable na Moussa Omar, nabo bafatwa nka bamwe muri ba myugariro beza bo hagati.
Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports yanazamukiyemo na APR FC, aha hose akaba yaragiye atwara ibikombe.
Ari mu itsinda ry’abakinnyi Rayon Sports yifashishije ikora amateka yo kugera mu matsinda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup mu 2018.
Usengimana Faustin kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu mu byiciro byose yaba iy’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muri Mexique, iy’Abatarengeje imyaka 20 na 23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru.
Nyuma yo kuva muri Kuwait, Usengimanaya yakinaga muri Zambia muri Buildcon FC.Yari kandi mu bakinnyi bifuzwa na Rayon Sports kimwe na Bayisenge Emery.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!