00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yanganyije na Gorilla FC yiyushye akuya (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 May 2026 saa 10:42
Yasuwe :

Police FC ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, yanganyije na Gorilla FC bigoranye mu mukino w’Umunsi wa 29 wa BK Pro League wakinwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino watangiye uri mu ruhande rwa Gorilla FC yakiriye umukino, ndetse ku munota wa kane ibona coup-franc ku munota wa kane, iterwa neza na Mosengo Tansele, ayishyira mu izamu.

Police FC yashatse kwishyura hasi hejuru, ku munota wa 13 ibona amahirwe ku mupira wazamukanywe na rutahizamu wayo, Ani Elijah, ariko ageze mu rubuga rw’amahina atera ishoti nabi mu izamu ukurwamo n’umunyezamu wa Gorilla FC, Ntagisanayo Serge.

Nduwimana Franck yashyize mu izamu umupira wari kuvamo igitego cya kabiri cya Gorilla FC ku munota wa 43, ariko umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande, Ishimwe Daniel yemeza ko yaraririye.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Gorilla FC iyoboye umukino ku gitego 1-0, mu cya kabiri Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, akura mu kibuga Manishimwe Djabel na Ndayishimiye Dieudonne ashyiramo Byiringiro Lague na Kwitonda Alain ’Bacca’.

Police FC yakomeje gusatirana imbaraga ishaka kwishyura igitego, ikibona mu nyongera kuri 90 y’umukino gitsinzwe na Byiringiro Lague.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1, Gorilla FC yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 33, mu gihe Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 45.

Umukino wabanjirije uyu, ukabera i Rubavu, Marine FC ya cyenda n’amanota 38 yanganyije na Gasogi United FC ya 13 n’amanota 31 ibitego 2-2.

Umutoza wa Police FC, Ben Mousa, aramukanya na Alain Kirasa utoza Gorilla
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga
Irafasha Emmanuel ni we wasifuye uyu mukino wa Gorilla FC na Police FC
Abasifuzi bayoboye umukino wa Gorilla FC na Police FC
Gorilla FC yatangiye neza umukino wayihuje na Police FC
Umukino wakiniwe hagati cyane mu ntangiriro y'umukino
Ani Elijah wa Police FC ahanganiye umupira na Uwimana Kevin wa Gorilla FC
Ani Elijah wa Police FC yahushije ibitego byabazwe
Kalifa Traore wa Gorilla FC agerageza kwambura umupira Ndayishimiye Dieudonne wa Police FC
Mengue Ndong wa Gorilla yerekwa ikarita y'umutuku
Perezida wa Gorilla FC, Yussuf Mudaheranwa, yakurikiye umukino
Abatoza b'Amavubi bakurikiye umukino wa Gorilla FC na Police FC
Gorilla FC yatsinzwe igitego ku munota wa nyuma
Gorilla yagerageje kurinda izamu ryayo ariko biranga ibona inota rimwe
Nshimirimana Ismaël agiye gutera coup-franc ya Police FC

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages