Mu mukino umwe wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu, ku kibuga cyo ku Kicukiro Police FC ya Seninga Innocent yakiriye AS Kigali ya Eric Nshimiyimana iyinyagira ibitego bitatu bya Isaie Songa na Mico Justin mu gice cya mbere, naho Usengimana Danny utagisiba gutsinda ashyiramo agashinguracumu mu cya kabiri.
Umutoza wa AS Kigali yatakaje umukino wa kabiri wikurikiranya nyuma y’uwo yatsinzwemo na Kiyovu Sports mu cyumweru gishize, maze n’agahinda kenshi abwira itangazamakuru ko kenshi hari abamunenga, bakanashidikanya ku bushobozi bwe n’ubw’abakinnyi afite ariko ngo ikibazo siho kiri ahubwo biterwa no kutagira abafana.
Yagize ati “Ejo bundi naganiriye n’umuntu wo muri Rayon Sports bakina na Pepiniere FC. Njye narababwiye ufashe abakinnyi mfite muri AS Kigali ukabaha abafana ba Rayon Sports ukanzanira amasezerano njyewe Eric nakubwira ko natwara igikombe nkagusinyira ko nintagitwara unyirukana.”
Yagize ati “Ndamubwira nti ufate abakinnyi mufite muri Rayon Sports ubazane muri AS Kigali, nta mwanya wa gatanu bafata. Urumva, twebwe turakora cyane kuko hari ibintu ukora kugira ngo utere abakinnyi ishyaka bitakabaye ngombwa…hariho n’abatoza benshi baba bavuga ngo bashaka gutoza amakipe agira abafana benshi kubera buriya bushyuhe bwaho butuma akazi koroha, ariko twe biragoye cyane.”
Ku rundi ruhande mugenzi we Seninga Innocent yatangaje ko gutsinda ikipe ikomeye nka AS Kigali akanayinyagira ibitego byinshi ari ubutumwa ahaye abari bamaze iminsi bibaza impamvu yahawe gutoza Police FC kandi nta mateka afite ndetse n’aho yaturutse hatazwi.
Ati “Ni umwe mu mikino inshimishije cyane muyo natoje muri Police FC kandi ni nk’ubutumwa mpaye bamwe bari bamaze iminsi bibaza ngo naturutse he nageze muri Police FC gute, ndibaza igisubizo bakibonye noneho. Muri rusange ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye, ibyo nabigishije mu myitozo babikoze.”
Gutsinda uyu mukino bifashije Police FC gukomeza kotsa igitutu APR FC na Rayon Sports ziri imbere mu gihe zigomba kwisobanura ubwazo kuri uyu wa Gatandatu iyatakaza amanota ikaba yakisanga mu bibazo mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 14.
Police FC yahise itambuka kuri AS Kigali yagumanye amanota 26 yo ifata umwanya wa gatatu n’amanota 28 irushwa abiri na APR FC ya kabiri.
Rutahizamu Danny Usengimana nawe agize ibitego 11 anganya na Nahimana Shasiir wa Rayon Sports bakomeje guhanganira umwanya w’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka, ubushize akaba ariwe wari wawegukanye anganya na Muhadjili Hakizimana wakiniraga Mukura VS ubu akaba ari muri APR FC aho bari batsinze ibitego 16.
Imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona
Kuwa Gatanu
• Police Fc 3-0 AS Kigali
Kuwa Gatandatu
• APR Fc vs Rayon Sports (Amahoro Stadium, 15.30)
• Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi, 15:30)
• Bugesera Fc vs Etincelles Fc (Bugesera, 15:30)
Ku Cyumweru
• Mukura VS vs Musanze Fc (Huye, 15:30)
• SC Kiyovu vs Marines Fc (Stade de Kigali, 15:30)
• Gicumbi Fc vs Kirehe Fc (Stade de Gicumbi, 15:30)
• Amagaju Fc vs Pepiniere Fc (Nyamagabe, 15:30)










Ibitekerezo 0