00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yasezereye Atlabala bigoranye

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 28 February 2016 saa 06:07
Yasuwe :

Ikipe ya Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yasezereye Atlabala yo muri Sudani y’Epfo,ikora amateka yo kurenga ijonjora rya mbere muri iyi mikino.

Umukino wo kwishyura wabereye muri Sudani y’Epfo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2016, ikipe ya Police yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe ariko igobokwa n’impamba y’ibitego bibiri yari yizigamiye mu mukino ubanza, bityo iba intsinze ku giteranyo cy’ibitego bine kuri bitatu mu mikino yombi.

Igitego cya mbere cya Atlabala cyabonetse kuri Coup Franc yatewe, umuzamu Emery Mvuyekure awukubita amaboko ba myugariro ba Police FC ntibahita bahagoboka umukinnyi wa Atlabala awusongamo.

Police FC yakomeje kugerageza gusatira biza kuyibyarira umusaruro ku munota wa 42 ibona penaliti ku ikosa ryakorewe Songa Isaie aba ari nawe uyitera ayinjiza neza ariko uwitwa Jackson ahita ashyiramo icya kabiri cya Atlabala ku munota wa 45 mbere yo kujya ku ruhuka.

Mu gice cya kabiri, umutoza Casa Mbungo André yakoze impinduka akuramo Mvuyekure Emery aha umwanya Nzarora Marcel.

Casa yongeye gukora impinduka ashyiramo Ngendahimana Eric akuramo Songa Isaie mu rwego rwo gukomeza hagati mu kibuga cyane ko Atlabala yari yakomeje kubarusha.

Iminota 45 y’igice cya kabiri yarangiye nta kindi gitego kibonetse, bivuze ko nubwo Police FC itsinzwe ariko ikomeje mu cyiciro gikurikiraho kuko mu mukino ubanza yari yatsinze Atlabala ibitego bitatu kuri kimwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

11 babanjemo ku ruhande rwa Police FC

1.Emery Mvuyekure

2. Uwihoreye Jean Paul

3.Mwemere Ngirinshuti

4.Twagizimana Fabrice

5.Mugabo Gabriel

6.Nshimiyimana Imran

7.Usengimana Danny

8. Kalisa Rashid

9.Songa Isaie

10.Mushimiyimana Mouhamed

11.Habyarimana Innocent.

Abakinnyi Police yabanjemo ku mukino wa Mbere i Kigali
Abakinnyi Atlabala yabanje mu kibuga ku mukino wa Mbere i Kigali
Kapiteni wa Police Innocent Habimana ku mukino ubanza i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages