Police FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa Azam Rwanda Premier League bihesha ikipe ya AS Kigali amahirwe yo gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo iwambuye Police FC yari iwufite kuva shampiyona yatangira.
Ikipe ya Police yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza imbere ya Rayon Sports yari imaze iminsi ifite ibibazo ndetse itari kumwe n’umutoza wayo mukuru David Donadei wagarutse mu Rwanda mbere y’iminsi ibiri gusa ngo umukino ube avuye ku mugabane w’Uburayi.
Donadei akigera mu Rwanda yavuze ko aje gutsinda Police na APR FC mu cyumweru gitaha ariko siko byagenze kuko nubwo Devis Kasirye yari yamaze gukora akazi ke ka rutahizamu umaze kwemeza abakunzi ba Rayon Sports akayibonera igitego mu gice cya mbere, Songa Isaie yaje kuburizamo inzozi za Donadei.
Kugeza ubu nubwo ikipe ya AS Kigali ariyo iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo ntibibuza abasesenguzi benshi guha amahirwe ikipe ya Police FC iyobowe na Cassa Mbungo yo kuzegukana iki gikombe cya shampiyona nubwo ikiri mu ntangiriro.
Abenshi bashingira ku buhanga bw’umutoza wigaragaje akiri muri AS Kigali ayijyana mu mikino nyafurika ndetse ashimangira ubuhanga bwe ahesha ikipe ya Police FC igikombe igikombe cya mbere cy’Amahoro umwaka ushize atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.
Gusa n’umutoza Cassa ubwe yemeza ko ikipe ye ifite intego zo gutwara ibikombe bitandukanye kandi ibifitiye ubushobozi ati:” Natwe turi mu guhanganira ikikombe kandi Imana nidufasha tuzabikora.”
Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali niyo iyoboye shampiyona inganya amanota 11 na Police FC ariko izigamye ibitego birindwi mu gihe Police izigamye bitanu. APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 10 ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite ikenda naho Rayon Sports ikayigwa mu ntege n’amanota umunani mu mikino itanu.



















TANGA IGITEKEREZO