Amakuru avuga ko kuba uyu mukinnyi atari akibona umwanya wo gukina biri mu mpamvu zatumye atandukana n’iyi kipe adasoje amasezerano ye yari kurangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Muhadjiri yakiniye iyi kipe ya Polisi y’Igihugu imyaka itatu mu bihe bibiri bitandukanye, aho aheruka kuyijyamo mu 2023 ubwo yari avuye muri Al-Kholood SC yo muri Arabie Saoudite.
Police FC kandi yatandukanye na Muhadjiri iheruka kwibikaho Manishimwe Djabel bakina ku mwanya umwe.
Iyi kipe iyoboye Shampiyona igeze ku munsi wa gatatu n’amanota icyenda, ku Cyumweru izakira Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino w’umunsi wa kane.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!