Amakipe yombi yagiye muri uyu mukino, Musanze FC iheruka gutsinda APR FC mu gihe Police FC yari yanganyije na Al Hilal SC.
Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana ariko wagiye ushyuha uko iminota yicumaga, ari nako abarimo Lubila Katembo na Shabani Tchabalala bahushaga uburyo bwinshi bw’ibitego.
Byiringiro Lague yazamukanye umupira yihuta ava mu kibuga hagati ageze mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye afungura amazamu ku munota wa 27.
Uyu mukinnyi yongeye kuzamukana umupira neza awuhindura imbere y’izamu ariko Ani Elijah ntiyakurikira.
Mu minota 35, Musanze FC yagerageje gusatira ishaka kwishyura igitego ariko bayibera ibamba. Igice cya mbere cyarangiye Police FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje gukina neza no gusatira bikomeye ariko ab’inyuma ba Musanze FC bakayibera ibamba.
Ku munota wa 65, Mathaba Lethabo yahushije uburyo bukomeye bw’igitego, ku mupira yateye uca hanze gato y’izamu.
Iyi kipe yo mu Majyaruguru yakomeje gusatira ishaka kwishyura igitego ariko umunyezamu Rukundo Onésime akayibera ibamba.
Ku munota wa 80, Hakizimana Thity yakiniwe nabi mu rubuga rw’amahina na Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, umusifuzi Umutoni Aline avuga ko nta kosa ryabaye, mu gihe abo mu ikipe ya Musanze FC bose bagaragazaga ko ari penaliti.
Musanze FC yasatiraga bikomeye yishyuye igitego cyatsinzwe na Hakizimana Thity ku munota wa 90.
Iyi kipe yo mu Majyaruguru yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira Shabani yateye umunyezamu Rukundo yanasohotse ariko uca hanze gato y’izamu.
Umukino warangiye Police FC yanganyije na Musanze FC igitego 1-1, uba uwa kane inganyije muri uyu mwaka w'imikino mu gihe itaratsindwa mu 10 imaze gukina.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Marine FC yatsindiye Bugesera FC iwayo ibitego 2-0 naho Gorilla FC yari imaze imikino itatu idatsinda, itungura Al-Merrikh iyitsinda igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino wabaye uwa kabiri wikurikiranya Al-Merrikh yo muri Sudani yatsinzwe muri Shampiyona y'u Rwanda. Yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC mu gihe yari yatangiye itsinda Kiyovu Sports.
Police FC yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 22, ikuriwe na Gasogi United irusha ane. Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu ifite amanota 16. APR FC ya kane ifite 15 inganya na Marine FC, mu gihe Rayon Sports ifite 14 ku mwanya wa gatandatu.
Musanze FC izasubira mu kibuga ku wa Gatanu yasuye Rayon Sports, mu gihe Police FC izakina na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025.



















Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Rwibutso Jean d'Amour





Ibitekerezo 0