00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yigaranzuye Gasogi United igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 April 2024 saa 06:58
Yasuwe :

Gasogi United yari ifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kuko yari yatsinze umukino ubanza, yatsinzwe na Police FC kuri penaliti 3-4 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino ibiri.

Ibi byabaye mu mukino wa kabiri w’Igikombe cy’Amahoro wakiriwe na Gasogi United FC kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Mata 2024.

Ni umukino watangiye Police FC ikinana imbaraga kuko yashakaga kwishyura igitego yatsinzwe mu mukino wa mbere. Iminota itanu ya mbere iyi kipe yari yamaze kubona imipira ibiri y’imiterekano harimo koruneri na Coup-frank.

Nubwo yasatiraga cyane ariko Gasogi United yakinishaga imbaraga ku mupira yihuta yogerezwaga kuri rutahizamu wayo Hassan Djibrine.

Twagirumukiza Abdul Karim yatanze Coup-frank yakorewe Djibrine inyuma gato y’urubuga rw”amahina, iterwa na Hakim Hamissi ubwugariza bwa Police FC buwukoraho ukubita umutambiko w’izamu.

Ubu buryo bwabonetse ku munota wa 10 bwakanguye abakinnyi ba Police bongera kuyisatirana imbaraga bifashishije imipira inyuze mu kibuga hagati hakinaga Hakizimana Muhadjili, Abedi Bigirimana na Chukwuma Odili.

Ku munota wa 29 Police FC yabonye amahirwe akomeye y’igitego yaturutse kuri koruneri yatewe na Hakizimana Muhadjili ariko Rutonesha Hesbon ashyizeho umutwe umunyezamu wa Gasogi United Dauda Ibrahima Barelli awukuramo bigoranye.

Nyuma y’umunota umwe Harerimana Abdlaziz yakuyeho myugariro wa Police FC, Kwitonda Ally ahereza umupira Mbirizi Eric ashyize mu izamu wongera gukubita umutambiko w’izamu.

Mu mpera z’igice cya mbere Chukwuma Odili yatete ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Dauda Ibrahima yongera gutabara Gasogi United FC.

Muri iyi minota Chukwuma yaguranye umwanya na Mugisha Didier ndetse yinjira no mu rubuga rw’amahina agundagurana na Karenzi Bucyocyera anagwa hasi ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim ntiyatanga penaliti.

Iki gice cyagaragayemo gusatira ku mpande zombi cyarangiye nta n’imwe ibashije kureba mu izamu.

Intangiriro z’icya kabiri n’ubundi zihariwe na Police FC mu gihe Gasogi yacunganaga no kurinda ko ikibuga cyayo gikinirwamo imipira myinshi.

Ku munota 51 Chukwuma yakinanye neza na Mugisha Didier bahereza umupira Bigirimana Abedi warebanaga n’izamu ariko ateye ishoti rinyura iruhande rwaryo.

Umutoza wa Gasogi United, Kirasa Alain yakoze impinduka akura mu kibuga Harerimana Abdlaziz na Djibrine ashyiramo Prosper na Iradukunda Kabanda Serge.

Igitego cya mbere muri uyu mukino cabinets ku munota wa 68 gitsinzwe na Mugisha Didier wahawe umupira na Hakizimana Muhadjili wamuhereje umupira mwiza mu rubuga rw’amahina.

Gasogi United yasatiriye cyane nyuma y’iki gitego harimo amahirwe yabonye ku munota wa 72 ubwo Bucyocyera yaherezaga Djibrine nawe awurekera Hakim warekuye ishoti rikomeye rifatwa Rukundo Onesime awushyira muri koruneri.

Mu minota 80 Rukundo Onesime yakoraga amakosa mu izamu yo gufata umupira ntawukomeza byashoboraga gutuma hajyamo igitego gitunguranye cya Gasogi United.

Gasogi United kandi yashoboraga kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Iradukunda Serge wakuruwe mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi avuga ko habayemo kurarira.

Umukino wongeyeweho iminota itatu, kuwa nyuma Kwitonda Ali wa Police FC na Mbirizi Eric, mu gushyamira Nshimiyimana Marc Govin ashaka kurwana na Hakizimana Muhadjili ahabwa ikarita itukura.

Iyo kandi ni nayo yahawe Kwitonda bose bahita basoborwa mu kibuga, umukino uhita unarangira hatangwa akaruhuko ko kujya gutera penaliti.

Ni umwanya utahiriye Gasogi United kuko yasezerewe kuri penaliti 3-4 nyuma y’uko Mbirizi Eric, Muderi Akbar na Iradukunda Kabanda Serge bazihushije ndetse na Niyonsaba Eric, na Sumaira Moro bagahusha iza Police FC.

Umukino wa nyuma uzahuza Police FC na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino ibiri, ku wa 1 Gicurasi 2024.

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yari yiteguye gusezerera Gasogi United
Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga ku mukino wa Gasogi United
Abatoza b'Amavubi bakurikiye umukino wa Gasogi United na Police FC
Umukino wabanjirijwe n'umwanya wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Rutonesha Hesbon ahanganye na Harerimana Abdlaziz
Gasogi United na Police FC zakinnye umukino ukomeye cyane
Police FC yatangiye umukino isatira cyane
Rukundo Onesime yatabaye inshuro nyinshi izamu rya Police FC
Abafana ba Police FC mu munyenga wo kugera ku mukino wa nyuma
Abafana ba Police FC bishimira igitego
Abafana ba Gasogi United bitegereza ikipe yabo
Hakizimana Muhadjili ashaka uko anyura kuri Nshimiyimana Marc Govin
Nshimiyimana Marc Govin ashyamirana n'abakinnyi ba Police FC
Hakizimana Muhadjili ntiyumvikanaga n'abakinnyi ba Gasogi United
Kwitonda Ally yabanje guhabwa umuhondo
Abakinnyi ba Police FC ntibemerenyaga n'icyemezo cyo guha ikarita itukura mugenzi wabo
Ikarita y'umutuku yeretswe Kwitonda Ally
Nshimirimana Marc Govin ashyamirana n'umusifuzi wamuhaye ikarita itukura
Abafana ba Gasogi United n'aba Police FC bakurikiye umukino
Perezida wa Gasogi United FC, KNC, yinubira imisifirire
Kari agahinda gakomeye ku bakinnyi ba Gasogi United
Abakinnyi ba Police FC babonye itike yo gukina umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro
Umunyezamu wa Police FC yakoze akazi katoroshye akuramo penaliti eshatu za Gasogi United
Rutanga Eric wa Police FC yihanganisha Rugangazi Prosper wa Gasogi United
Abafana ba Police FC bishimiye gukuramo Gasogi United

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages