00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yegukanye irushanwa ry’Agaciro Development Fund

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 31 August 2015 saa 12:10
Yasuwe :

Police FC yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’Agaciro Development Fund itsinze Sunrise igitego 1-0 cya Ngomirakiza Hegman mu gihe hasozwaga Ukwezi kw’Agaciro, Rayon Sports yabaye iya gatatu.

Police FC yakinnye nta kapiteni wabo Tuyisenge Jacques wari mu ikipe y’igihugu yatsinze Ethiopia ibitego 3-1 atsinze icya kabiri.

Sunrise yabanje gusatira Police FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Musanze ibitego 2-1, isezereye APR FC kuri penaliti itsinze Bugesera igitego 1-0 cya Mwemere Ngirinshuti.

Ku munota wa 25, Ngomirakiza Hegman baguze muri APR FC yatsinze igitego ku mupira watewe na Kalisa Rachid ahana ikosa uwusunikira mu izamu rya Saaka Robert.

Police FC yarushije Sunrise mu gice cya mbere kugeza bagiye kuruhuka ari igitego 1-0.

Nubwo Casa Mbungo yashyizemo ba rutahizamu benshi mu gice cya kabiri nka Usengimana Dany na Songa Isaie babonye uburyo buke imbere y’izamu ugereranyije na Sunrise ya Jimmy Mulisa.

Usengimana yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Habyarimana Innocent ariko ananirwa gutera mu izamu ari mu rubuga rwa Sunrise yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports.

Mu gice cya kabiri, Sunrise yabonye uburyo bukomeye nka butanu harimo aho myugariro Mugabo Gabriel yatakaje umupira Sebera Mike ashatse kuroba umunyezamu wa Police FC, Mvuyekure Emery urenga izamu.

Umutoza wa Sunrise, Jimmy Mulisa avuga ko kuba bageze ku mukino wa nyuma byongereye abakinnyi be icyizere mbere y’uko batangira shampiyona tariki ya 18 Nzeli 2015.

Yagize ati “ Badutsinze ariko ibyo nasabye abakinnyi babikoze, [Police FC] babonye uburyo babubyaza umusaruro, mu gice cya kabiri twabonye amahirwe nk’atanu. Iyi mikino idufashije kujya muri shampiyona twifitiye icyizere.”

Ni igikombe cya kabiri ku mutoza Casa Mbungo Andre ahaye iyi kipe nyuma y’Igikombe cy’Amahoro batwaye batsinze Rayon Sports.

Casa ati “ Turacyiyubaka dushaka n’umusaruro, turacyabura gutsinda ibitego mu mahirwe tubonye, twiteguye kare, bamwe mu bakinnyi bamaze kumenya imikorere yanjye aho basabwa gukora cyane ngo bagere ku byifuzo byanjye.”

Iyi mikino niyo yasoje Ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gukusanya umusanzu w’ikigega “Agaciro Development Fund” aho amafaranga yinjiye ku bibuga aziyongera kuri miliyoni 29 n’ibihumbi 600 yatanzwe n’abanyamuryango ba FERWAFA agashyikirizwa ubuyobozi bw’iki kigega.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages