Uyu musore yagize igitekerezo cyo kubaka DomLift, urubuga rw’ikoranabuhanga rutuma nyir’umutungo ashobora kuwucunga aho yaba aherereye hose ku Isi.
Shema ukiri urubyiruko yavukiye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali akaba aho yavuye mu Rwanda agiye gukomereza amasomo mu mahanga.
Avuga ko nubwo ari mu mahanga ariko akurikiranira ibyo mu Rwanda ndetse agatekereza n’uruhare yagira mu gufatanya n’abandi mu kucyubaka ku rwego rwe.
Ibyo bikorwa abifatanyije na Rudasingwa Landry ukomoka i Nyakabanda naho mu Mujyi wa Kigali wize ibijyanye n’amazi (Hydraulic Engineering) mu Bushinwa, ariko aracyiga ibijyanye n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Pologne, amasomo abangikanya n’akazi. Ni we Muyobozi Mukuru Ushinzwe Ikoranabuhanga wa DomLift.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Shema yagarutse ku cyerekezo afitiye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’imitungo itimukanwa mu Rwanda.
Kugeza ubu DomLift imaze amezi abiri itangiye gukoreshwa aho abayikoresha bari hagati ya 60 na 150. Ni urubuga rwa internet ariko hari na ‘application’ yayo iboneka mu buryo busanzwe.
IGIHE: Igitekerezo cyo kubaka DomLift cyavutse gute?
Shema: Hari ibintu byinshi byanyubatsemo icyizere mbere na mbere ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, ahora ashishikariza urubyiruko guhanga ibishya no gushaka ibisubizo biduteza imbere kandi tutibagiwe n’Igihugu.
Naje gufata inshingano zijyanye n’izo nyigisho ngendeye ku ngero tubona ku batubanjirije mu kubaka Igihugu no kukirwanira ishyaka, ndetse no kukibohora.
Nahisemo kwiga neza urwego rw’imitungo itimukanwa kandi imibare igaragaza ko u Rwanda rukeneye inzu zirenga ibihumbi 200. Nahise mbona ko hakenewe uburyo bugezweho bwo gucunga iyo mitungo.
Kuva nkiri muto nakundaga iby’imitungo itimukanwa (immobilier) ariko sinari mfite ubushobozi bwo kuyishoramo imari ariko ubu naravuze nti ‘niba ntashobora kugira icyo nkora nk’umushoramari, nshobora kugira icyo nkora nkoresheje ikoranabuhanga rikemura ibibazo by’abashoye imari’.
Ibyo wabigezeho ute?
Namaze amezi arenga icyenda niga gukora porogaramu binyuze mu masomo nakurikiriraga kuri internet. Nyuma na njye niyubakiye DomLift, mpereye hasi, porogaramu ndayinoza kugeza igihe igeze ubwo abantu bayikoresha. Intego yari ugukora igikoresho cyorohereza ba nyir’imitungo, abayicunga ndetse n’abayikodesha.
Nize iby’Ubucuruzi Mpuzamahanga ariko nashyize imbaraga cyane mu ikoranabuhanga aho nize muri WSHiU – Academy of Applied Sciences yo muri Poznań, muri Pologne.
Ubu nkora ibijyanye n’ikoranabuhanga ku mwanya wa ‘IT Support Engineer’ mu mushinga witwa Thales Alenia Space i Wrocław. Aka kazi kanyigishije guhuza ubumenyi mu bucuruzi bujyanye n’ikoranabuhanga bimfasha cyane mu kubaka DomLift.
DomLift ikora ite?
DomLift ni urubuga rwa internet rufite ibice bibiri bihujwe harimo ikigenewe ba nyir’imitungo cyangwa abayicunga, n’ikindi kigenewe abakodesha.
Umuntu aza ku rubuga agafunguraho konti akanabanza kwandikisha inzu cyangwa indi mitungo, hagakurikiraho kwandika ibice bigize iyo mitungo n’abayikodesha noneho ibyerekeye umutungo byose bikabikwa hamwe ku rubuga.
Abakodesha bshobora kwishyurwa hakoreshejwe Mobile Money cyangwa bakohereza amafaranga kuri konti ya banki noneho ubwishyu bukinjira muri ‘système’ ku buryo nyir’umutungo ahita amenya uwamaze kwishyura.
Iyo kandi hari igikenewe gusanwa nko ku nzu ikodeshwa, ukodesha abisaba anyuze kuri konti ye k’urubuga noneho nyir’umutungo agahita abimenyeshwa agakurikirana uko gusana kugeza birangiye.
Kuri DomLift kandi hariho uburyo bwo kohererezanya ubutumwa hagati ya nyir’imutungo n’abakodesha, bityo ntibibe ngombwa gukoresha ibiganiro byinshi kuri za WhatsApp.
Hariho kandi uburyo bwo kwerekana uko inzu ukodesha uyisanze noneho akabyemeranya na nyirayo akabona kugirana amasezerano na we kandi agashyirwaho umukono mu buryo koranabuhanga.
DomLift kandi ikora raporo zerekana uko inzu cyangwa undi mutungo ukodeshwa winjiza amafaranga kandi ubwo buryo turi kubwagura kugira ngo ba nyir’imitungo babashe gukurikirana amafaranga yinjira.
Ni izihe ntego nyamukuru mufite mu myaka iri imbere?
Twifuza ko buri muntu ufite umutungo yagira uburyo bwo kuwucunga bw’umwuga bwizewe, bunoze kandi bworoshye gukoresha.
Ntituzagarukira ku bukode gusa, turashaka no gufasha abantu kubasha kwifasha kumenya no gusesengura uburyo bakora mu gihe bashora imari, kubategurira amakuru bakeneye igihe basaba inguzanyo muri banki no kubafasha gufata ibyemezo bishingiye ku mibare nyayo.
Turifuza kandi gukorana n’ibigo bicunga imitungo itimukanwa mu gihe kiri imbere kandi dushaka kwagurira DomLift mu bihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ubutumwa twaha Abanyarwanda ni uko ikoranabuhanga ari amahirwe akomeye yo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu aho twaba turi hose.
DomLift yavutse ngo ifashe mu korohereza abantu gucunga imitungo yabo kandi bakomeze n’indi mishinga barimo bitabasabye gufata indege ngo bajye mu Rwanda cyangwa ahandi bayifite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!