Mu minsi ishize Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA) yatangaje ko Israel itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga bitewe n’intambara iri muri Gaza hagati y’iki gihugu ndetse n’Abanye-Palestine bo mu mutwe wa Hamas.
Ibi byatumye amakipe yabonye itike yo gukina imikino mpuzamahanga i Burayi, asabwa gushaka ikibuga yakwakiriraho kitari imbere mu gihugu aribwo yitabazaga Pologne.
Aya makipe yombi yemerewe ibibuga bibiri bya Władysław Król Municipal Stadium na Stadion Widzewa in Łódź ariko bikurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga zijyanye no gushyigikira Israel mu ntambara.
Ibi byakurikiwe n’itangazo ry’ubuyobozi bushinzwe umuco na siporo mu gace ka Łódz buvuga ko “nta kipe yo muri Israel yemerewe gukinira muri aka gace kubera impamvu zo kurinda umutekano wa Łódź ndetse n’abandi bawusura.”
Ambasade ya Israel muri Pologne yagaragaje ukutishimira uyu mwanzuro ivuga ko ubuyobozi bw’umujyi butagakwiye guafata umwanzuro ushingiye ku bwoba n’ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Maccabi Haifa ndetse Hapoel Be’er Sheva byabonye itike yo kujya mu mikino ya UEFA Europa Conference League nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri ndetse n’uwa gatatu inyuma ya Maccabi Tel Aviv izakina UEFA Champions League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!