00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Portugal, u Bubiligi, USA na Algeria mu rugamba rwo gushaka itike ya 1/8

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 22 June 2014 saa 02:59
Yasuwe :

Nyuma y’aho u Budage buguye miswi na Ghana, Portugal yari yanyagiwe 4-0 irasabwa intsinzi ngo ishake itike ya 1/8 mu gihe intsinzi y’u Bubiligi yabageza muri 1/8, Algeria yo ishake intsinzi ya mbere kuri Koreya y’Epfo.
U Bubiligi vs u Burusiya saa 18 @Estadio do Maracanã
Kapiteni w’u Bubiligi, Vincent Kompany wari wagize imvune ku mukino batsinze Algeria 2-1 ashobora gukina n’u Burusiya kimwe nka Eden Hazard wari wagize ikibazo ku ino, intsinzi byabaha itike ya 1/8 cy’irangiza. (…)

Nyuma y’aho u Budage buguye miswi na Ghana, Portugal yari yanyagiwe 4-0 irasabwa intsinzi ngo ishake itike ya 1/8 mu gihe intsinzi y’u Bubiligi yabageza muri 1/8, Algeria yo ishake intsinzi ya mbere kuri Koreya y’Epfo.

U Bubiligi vs u Burusiya saa 18 @Estadio do Maracanã

Kapiteni w’u Bubiligi, Vincent Kompany wari wagize imvune ku mukino batsinze Algeria 2-1 ashobora gukina n’u Burusiya kimwe nka Eden Hazard wari wagize ikibazo ku ino, intsinzi byabaha itike ya 1/8 cy’irangiza.

Ibitangazamakuru ryo mu Burusiya byavuze ko Alan Dzagoev ashobora gusimburwa na Oleg Shatov hagati mu kibuga.

Igor Denisov na Aleksandr Kerzhakov batsinze ibitego ku mukino wa Koreya y’Epfo bashobora kugirirwa icyizere cyo kubanzamo.

Ibi bihugu byakinnye imikino 8 yose mu gikombe cy’Isi, u Burusiya butsinda ine. Mu mikino 7 yo mu matsinda y’igikombe cy’Isi baheruka, u Bubiligi bwatsinze ibiri bunganya itanu nubwo bwabaga bwatsinzwe igitego.

Ibitego 8 u Burusiya bwatsinze mu gitego cy’Isi byose byabonetse mu gice cya kabiri.

Koreya y’Epfo vs Algeria saa 21.00 @Estadio Beira-Rio

Birashoboka ko ikipe ya Algeria yatsinzwe bigoranye n’u Bubiligi yabanza mu kibuga, ishaka intsinzi ya mbere yabaha icyizere cyo gukomeza muri 1/8 igihe yaba inatsinze u Burusiya ku mukino wa nyuma.

Ni igikombe cya 8, Koreya by’Epfo ikinnye, hashize imyaka 12 bageze muri ½ cy’irangiza mu gikombe bari bakiriye.

Mu bikombe bibiri biheruka, Koreya y’Epfo yarangije imikino yo mu matsinda itsinze umwe, inganya undi itsindwa undi.

USA vs Portugal saa23.59 @Arena Amazonia

Umutoza wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Jurgen Klinsmann ashobora gusimbuza Aaron Johannsson rutahizamu Jozy Altidore wavunitse ku mukino wa Ghana.

Kapiteni wa Portugal, Cristiano Ronaldo utararangije imyitozo muri iki cyumweru, arabanza mu kibuga.

Ntibiremezwa niba myugariro Bruno Alves ashobora gukina, Pepe yarahagaritswe naho Fabio Coentrao arasezererwa kubw’imvune yagize bakina n’u Budage.

Buri kipe yatsinze imikino ibiri banganya undi batsindana ibitego 5.

Ubwo mu 2002, USA yatsindaga Portugal ibitego 3-2, Paulo Bento ubu utoza Portugal yinjiye mu kibuga asimbuye. Muri uyu mukino abakinnyi bitsinze ibitego bibiri, byinshi mu mukino umwe mu gikombe cy’Isi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages