00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Premier League igiye guhindura itegeko rigonga amakipe akize

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 April 2024 saa 01:31
Yasuwe :

Amakipe yo muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League), yatangiye kwiga ku itegeko ryasimbura iry’uburyo bw’imicungire y’amafaranga (Financial Fair Play) risanzwe rigonga amakipe yifuza kugura abakinnyi bakomeye.

Financial Fair Play, ni amategeko yashyizweho na UEFA mu 2009 mu rwego kurinda amakipe ari mu marushanwa yayo gutakaza amafaranga arenze ubushobozi bwayo, harebwe ku yinjizwa.

Muri aya mategeko, amafaranga yose ikipe yinjije n’ayo yatanze mu bikorwa bitandukanye aba agomba kumenyekanishwa ndetse amakipe agakora ku buryo ajya kungana.

Mu cyumweru gishize ni bwo Everton yongeye guhabwa ibihano byo gukurwaho amanota ane ubugira kabiri kubera kudakurikiza amabwiriza yo gucunga umutungo (Financial Fair Play).

Iki ni ikibazo itisangije yonyine kuko n’andi makipe nka Nottingham Forest nayo yari yahawe ibihano kubera gucunga umutungo wayo nabi mu myaka itatu ishize.

Si ibyo gusa kuko gukurwaho amanota bijyana n’ibindi bihano by’amande agera kuri miliyoni 105£ agomba kwishyura nk’uko bikorwa ku yandi makipe yo ku mugabane w’i Burayi

Ibi byose ni byo byatumye habaho guhura kw’amakipe agize Premier League yemeranya ko iri tegeko rigomba guhindurwa mu mwaka utaha bigaha ubwisanzure amakipe bwo kugura abakinnyi yifuza ndetse agendeye no ku mitungo yo hanze ya ba nyir’amakipe.

Kubyemeza ntibyari bihagije kuko hakomeje kubaho urunturuntu kuri aya makipe yahawe ibihano ndetse n’andi yagombaga kuba yarahanwe ariko bikaba bidakorwa bishingiye ku kuba iperereza rigikorwa no kuba ari amakipe y’ibigugu.

Mu mwaka ushize Manchester City ni imwe mu makipe yagaragajwe na Premier League ko akoresha amafaranga menshi ndetse ikaba igarukwaho cyane mu zitarabashije kubahiriza itegeko rya Financial Fair Play (FFP).

Indi ni Chelsea FC yari kuba yarahawe ibihano kubera kwica iri tegeko ariko bikaba bitaraba cyane ko aho iguzwe n’Umunya-Amerika, Todd Boehly, yaguze abakinnyi benshi ndetse ihemba menshi bihabanye n’ayo ikipe yinjizaga.

Itegeko rishya riri hafi gushyirwaho rivuga ko ikipe izajya ikoresha 85% by’amafaranga yinjije aho kuba 70% y’itegeko ryashyizweho n’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA).

Iri tegeko kandi biteganyijwe ko ariryo rishobora no kugenderwaho havugururwa irya UEFA ryitezwe mu mwaka w’imikino wa 2025-26 aho amakipe noneho azaba akoresha 90% by’uko yinjije.

Everton iherutse gukurwaho amanota kubera kugongwa n'itegeko rigena imikoreshereze y'umutungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages