Nta gihindutse aya masezerano y’umwaka umwe azaba afite agaciro ka Miliyoni 380 Frw azashyirwaho umukono ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023.
Ibi byemejwe n’Umuyobozi wa Board ya Premier League akaba na Perezida wa Gorilla FC, Hadji Yusufu Mudaheranwa aganira na IGIHE.
Yagize ati "Twarumvikanye, baranatwandikiye bemera ibyo twabasabaga banamenyesha Minisiteri ya Siporo, amasezerano na RBA arahari, igisigaye ni ukuyashyiraho umukono."
Yagize ati” Hazaba harimo kwerekana umupira kuri Televiziyo no ku mbuga zabo zikorera kuri internet ndetse no kuwogeza kuri Radiyo, byose ni RBA gusa izemererwa kubikora. Amasezerano arahari, ni ay’umwaka umwe, azasinywa kuwa Kane [tariki 21 Nzeri 2023]. Byose uko ari bitatu bifite agaciro ka Miliyoni 380 Frw.”
Ku cyerekeranye no kogeza umupira kuri Radio, mu kiganiro Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryagiranye n’abanyamakuru tariki 12 Kanama 2023 Umuyobozi wa Board, Hadji Yusufu Mudaheranwa yavuze ko nta radiyo izogeza imikino ya Shampiyona ku buntu.
Icyo gihe yagize ati” "Nta mupira w’ubuntu uzongera kubaho. Kuwureba no kuwuvuga byose guhera umwaka utaha bizishyurwa. Ushaka kugira icyo akora wese azishyura kugira ngo agire icyo akorera kuri stade."
Kuri iyi ngingo Mudaheranwa yavuze ko bakibyigaho hakazafatwa umwanzuro ntakuka bitewe n’ibizaba bikubiye muri aya masezerano.
Mudaheranwa yaburiye abazerekana imikino batabifitiye uburenganzira aho yagize ati” Hari ibihano biteganyijwe kuri bo kuko uburenganzira buzahabwa RBA gusa."
Aya masezerano ateganya ko RBA izajya yerekana nibura imikino ine buri munsi ku buryo umukino uzaba utagaragaye kuri televiziyo abakunzi ba ruhago bazajya bawukurikira kuri Shene ya YouTube y’iki gitangazamakuru.
Mudaheranwa kandi yavuze ko Shampiyona izakomeza kwitwa Primus National mu gihe nta wundi urayiyitirira uraboneka.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko habaye ibiganiro inshuro eshatu hagati y'Inama y'Ubutegetsi ya Premier League na RBA ndetse byakomeje kugenda neza gusa haza kubaho gutinzwa n’urugendoshuri abayobozi ba League bagiriye muri Tanzania aho bagiye kwiga uko iya ho ikora ndetse n’uburyo yungukira mu gicuruzwa cyayo.
Aya masezerano azaba yongerewe kuko ay'imyaka itatu FERWAFA yasinyanye na RBA yarangiranye n'umwaka wa Shampiyona 2022-23.
IGIHE kandi ifite amakuru ko mu bandi bifuzaga kwegukana uburenganzira bwo kerekana Shampiyona harimo AZAM TV, StarTimes na TV1.







Ibitekerezo 0