00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Premier League izajya itangaza ibisobanuro byuzuye ku byemezo by’abasifuzi na VAR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 August 2026 saa 01:57
Yasuwe :

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, yatangaje ingamba nshya zigamije kongera umucyo mu byemezo bifatwa n’abasifuzi, aho guhera muri uyu mwaka w’imikino, abafana bazajya bagezwaho imyanzuro yuzuye y’Akanama gashinzwe gusuzuma ibyemezo by’ingenzi bifatwa mu mikino, Key Match Incidents Panel (KMI Panel).

Ni imwe mu ngamba eshatu nshya zashyizweho na Premier League mu rwego rwo kurushaho gusobanurira abakunzi b’umupira w’amaguru uburyo ibyemezo bifatwa.

Izindi zirimo gutangaza amagambo nyir’izina yavuzwe n’abasifuzi cyangwa abashinzwe VAR [Video Assistant Referee] basobanura impamvu y’icyemezo runaka, ndetse no kwifashisha camera y’umusifuzi [RefCam] izafasha abareba imikino kumva bimwe mu biganiro hagati y’umusifuzi n’abakinnyi.

’KMI Panel’ igizwe n’abantu batanu, yatangiye gukora kuva mu mwaka w’imikino wa 2022/23, ariko imyanzuro yayo yuzuye ntiyigeze ishyirwa ku mugaragaro. Amakipe ni yo yahabwaga amakuru ku byemezo byasuzumwe, nubwo rimwe na rimwe hari ayageraga hanze.

Buri cyemezo gikomeye, kuva ku bitego, penaliti kugeza ku makarita atukura, kirasesengurwa kandi kigatorerwa n’abagize aka kanama.

Premier League ivuga ko gushyira ahagaragara inyandiko ikubiyemo imyanzuro y’aka kanama bizafasha abafana kumenya neza uburyo ibyemezo by’abasifuzi bisuzumwa.

Amwe mu magambo y’abasifuzi cyangwa abashinzwe VAR azajya atangazwa kuri konti ya Premier League Match Centre kuri X, ku rubuga rwa Premier League no kuri application yayo.

Ibyo birimo nk’ibisobanuro by’umusifuzi ku mpamvu yatanze penaliti cyangwa ikarita runaka, ndetse n’impamvu VAR yahisemo kutivanga mu cyemezo cyafatiwe mu kibuga.

’RefCam’ na yo izongerwa mu bikoreshwa muri iyi gahunda, ku buryo abafana bazajya bumva bimwe mu biganiro biba hagati y’umusifuzi n’abakinnyi. Ibyo biganiro ntibizajya bitambuka ako kanya kandi ntibizaba birimo ibiganiro hagati y’umusifuzi na VAR.

Biteganyijwe ko camera y’umusifuzi izajya ikoreshwa inshuro imwe cyangwa ebyiri muri buri cyumweru cy’imikino.

‘KMI Panel’ igizwe n’abahoze ari abakinnyi cyangwa abatoza batatu, uhagarariye Premier League n’uhagarariye urwego rw’abasifuzi babigize umwuga.

Iyo isuzuma icyemezo, ibanza kureba icyafashwe n’abasifuzi bo mu kibuga, hanyuma igasuzuma uko VAR yabyitwayemo. Hari igihe ishobora kwemeza ko umusifuzi wo mu kibuga yibeshye ariko VAR ikaba yarakoze neza kutivanga, bitewe n’uko igomba kubyinjiramo gusa igihe habaye ikosa rigaragara kandi rikomeye.

Mu mwaka w’imikino ushize, KMI Panel yagaragaje amakosa 25 yakozwe na VAR, avuye kuri 18 yo mu 2024/25. Mu 2023/24 yari 31, naho mu 2022/23 yari 38.

Premier League igiye kujya itangaza ibisobanuro byuzuye ku byemezo by’abasifuzi na VAR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages