Kuri uyu wa Gatatu nibwo Premier League n’abafatanyabikorwa bayo bumvikanye ku kwimura igihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi bakina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.
Hemejwe ko isoko rizafungura ibyumweru 10 nyuma yo gusoza Premier League y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ni ukuvuga guhera ku wa 27 Nyakanga kugeza ku wa 5 Ukwakira.
Nyuma yo kuganira kandi na English Football League icunga ibindi byiciro by’umupira w’amaguru mu Bwongereza, hemejwe ko “Isoko ry’imbere mu gihugu rizongerwaho iminsi, kuva tariki 5 Ukwakira, rifunge saa 18:00 zo ku wa16 Ukwakira.”
Muri icyo gihe cyongereweho, amakipe ya Premier League azaba yemerewe gusa kugura no kugurisha abakinnyi mu bindi byiciro bya EFL (nta kipe zo muri Premier League zahinduranya abakinnyi muri icyo gihe).
Premier League yatangaje ko umwanzuro wa nyuma uzatangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
Kimwe n’ahandi ku Isi, Shampiyona y’u Bwongereza yahagaritswe muri Werurwe kubera COVID-19, ariko yasubukuwe tariki 17 Kamena mu gihe biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 26 Nyakanga 2020.
Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe umwaka w’imikino wa 2020/21 uzatangirira, ariko bivugwa ko ushobora gutangira ku wa 12 Nzeri 2020 nyuma y’imikino mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!