Premier League yatangaje ko abanyamuryango bayo bemeje ko iyi Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, izatangira ku wa 12 Nzeri ikarangira tariki ya 23 Gicurasi 2021.
Shampiyona y’uyu mwaka, isigaje umunsi umwe, izasozwa ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2020.
Premier League yatangaje ko izakomeza kujya inama n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ndetse na English Football League (EFL) ku gihe amarushanwa y’imbere mu gihugu azatangirira.
Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri n’icya gatatu, nabyo bizatangira tariki ya 12 Nzeri mu gihe bizasozwa tariki ya 8 n’iya 9 Gicurasi 2021 mu gihe imikino ya nyuma yaba mu mpera z’uko kwezi.
Premier League yasubukuwe ku wa 17 Kamena nyuma yo gusubikwa ku wa 9 Werurwe 2020 kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ikinwa n’amakipe 20. Yatangiye gukinwa mu mwaka wa 1992, yegukanwa bwa mbere na Manchester United, ari nayo imaze kuyegukana kenshi (13).
Umukinnyi wakinnye imikino myinshi ni Gareth Barry (653) wakiniye amakipe nka Manchester City, Aston Villa, Everton na West Bromwich Albion mu gihe uwatsinzemo ibitego byinshi ari Alan Shearer (260).
Liverpool FC yari imaze imyaka 30 idatwara igikombe cya Shampiyona, ni yo yatwaye icy’uyu mwaka, irusha amanota 18 Manchester City ya kabiri.
Amakipe akiri mu marushanwa y’u Burayi azasozwa mu mpera za Kanama, ashobora kongererwa indi minsi yo kuruhuka.
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League y’uyu mwaka, uteganyijwe tariki ya 23 Kanama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!