Muri iyi mpeshyi ya 2026, amakipe 20 akina Premier League yashoye miliyari 3,46 z’Amapawundi (arenga miliyari 4,6 z’Amadolari) mu kugura abakinnyi bashya, ashyiraho agahigo gashya k’amafaranga menshi yakoreshejwe mu isoko rimwe ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Aya mafaranga arenze ayari yarakoreshejwe mu mpeshyi ya 2025, ubwo Premier League yari yaciye agahigo ko gukoresha miliyari 3,14 z’Amapawundi. Ibi bigaragaza ko ubushobozi bw’amakipe yo mu Bwongereza bukomeje gutandukana cyane n’ubw’andi makipe yo mu zindi shampiyona zikomeye ku Mugabane w’u Burayi.
Umunsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha na wo wagize uruhare rukomeye muri aya mateka, kuko amakipe yakoresheje hafi miliyoni 475 z’Amapawundi ku bakinnyi bashya kuri uwo munsi gusa.
Ikipe ya Manchester City ni yo yakoresheje amafaranga menshi muri iyi mpeshyi, aho yashoye miliyoni 458 z’Amapawundi mu kugura abakinnyi, mu rwego rwo gufasha umutoza mushya Enzo Maresca kubaka ikipe nshya nyuma yo gusimbura Pep Guardiola.
Mu bakinnyi bakomeye bayinjiyemo harimo Umunya-Argentine Enzo Fernández avuye muri Chelsea aguzwe miliyoni 125 z’Amapawundi, amafaranga angana n’ayishyuwe na Liverpool igura Alexander Isak, akaba ari na yo mafaranga menshi yigeze gutangwa ku mukinnyi muri ruhago y’u Bwongereza.
Chelsea na yo iri mu makipe yakoresheje menshi, aho yatanze hafi miliyoni 349 z’Amapawundi igura abakinnyi batandukanye, mu gihe Tottenham Hotspur yakoresheje miliyoni 302£ mu kubaka ikipe yayo.
Uretse amafaranga menshi yakoreshejwe mu kugura abakinnyi baturutse hanze, iri soko ryagaragaje n’ikindi kintu cyihariye: Amafaranga menshi yagumye muri Premier League hagati y’amakipe ahanganye. Amakipe menshi yahisemo kugura abakinnyi basanzwe bamenyereye umupira w’u Bwongereza aho kujya gushaka impano hanze.
Urugero ni uko bamwe mu bakinnyi bahenze muri iyi mpeshyi bagiye mu yandi makipe ya Premier League, harimo Morgan Rogers wavuye muri Aston Villa ajya muri Chelsea ku miliyoni 117£ ndetse na Elliot Anderson wagiye muri Manchester City kuri miliyoni 116£.
Nubwo aya mafaranga akomeje kwiyongera, hari abagaragaza impungenge ku bijyanye no gukomeza gukoresha amafaranga menshi gutya, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi bw’amakipe bwo kuyagaruza no kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umutungo.
Gusa ku rundi ruhande, umutungo w’amakipe yo muri Premier League uva mu burenganzira bwo kwerekana imikino kuri televiziyo ndetse n’ubushobozi bwo gukurura abafana ku Isi hose, bikomeje kuyigira isoko rikomeye kurusha andi yose muri ruhago y’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!