Hashize imyaka igera ku icyenda igikorwa cyo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina kigaragaye muri siporo iyo ariyo yose mu Bwongereza, bakizihiza icyo cyumweru hakoreshejwe ibirango by’imishumi iri mu mabara asanzwe abaranga. Uyu munsi wiswe ‘Rainbow Laces Day’.
Kuva mu 2013, uyu munsi wizihizwa tariki ya 26 Ukwakira, ariko ibikorwa byawo bigahera tariki ya 19 Ukwakira bikageza tariki ya 31 Ukwakira. Ni muri urwo rwego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryashyizeho itegeko rishyigikira iki cyumweru.
Imikino ya Shampiyona mu gihugu cy’u Bwongereza yose yahariwe gushyigikira iri Shyirahamwe ry’abaryamana bahuje ibitsina ‘LGBTQ+’.
Mu bikorwa bizagaragara muri iki cyumweru harimo imipira bakina n’aho iterekwa mbere y’umukino igomba kuba iriho amabara y’umukororombya, aho abakinnyi baramukanyiriza, ibyapa byamamaza mu nkengero z’ikibuga, amabendera ashinze aho baterera koruneri n’ahandi hose bishoboka hanyuzwa ubu butumwa.
Umuyobozi wa ‘Premier League’, Richard Masters yavuze ko ibi biri gukorwa mu rwego rwo kwerekana ko umukino w’umupira w’amaguru ukwiriye kuberaho guhuza buri muntu hatitawe ku zindi nyungu ku ruhande.
Ati “Premier League ndetse n’amakipe ayikinamo akazi dufite ni uguhuza abantu mbere y’ibindi byose. Niyo mpamvu mu nguni zose z’ikibuga tugomba kurwanya icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mu bafana.”
Kuva mu 2017, Premier League yasinyanye amasezerano na Stonewalls umuryango ureberera inyungu z’abaryamana bahuje ibitsina, bumvikana ko bazafatanya kugeza ubutumwa kuri benshi bahereye ku bana biga mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Bwongereza kugera ku bafana ku kibuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!