Messi amaze icyumweru kimwe n’igice asinyiye Paris Saint-Germain amasezerano y’imyaka ibiri ndetse yeretswe abafana ku mukino wa Strasbourg ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa, cyatangaje ko uyu mukinnyi atari mu bo Paris Saint-Germain yififashisha mu mukino yakirwamo na Brest kuri uyu wa Gatanu saa Tatu z’ijoro.
Abandi bakinnyi badakina uyu mukino barimo Neymar na myugariro Sergio Ramos wagize imvune nyuma yo gutangira imyitozo mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umunyezamu Gianluigi Donnarumma waguzwe muri iyi mpeshyi, ashobora gukina uyu mukino bwa mbere yambaye umwambaro wa PSG mu gihe kandi n’abandi barimo Marco Verratti, Marquinhos na Angel Di Maria bitezwe kuri uyu wa Gatanu.
Aba bose ntibakinnye imikino ibiri iheruka kubera ko batinze mu biruhuko. Verratti yari mu Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yatwaye EURO 2020 mu gihe Di Maria, yatwaranye Copa América na Argentine, itsinze Brésil ku mukino wa nyuma.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, umutoza Mauricio Pochettino, yavuze ko nta cyemezo kirafatwa ku gukinisha Messi kuri uyu wa Gatanu.
Ati “Ntabwo turemeza abazakina. Turaza kureba niba Messi azaba ari muri abo.”
Kuri ubu, Paris Saint-Germain iri ku mwanya wa gatatu, inganya amanota atandatu Angers na Clermont Foot, ariko zigatandukanywa n’ibitego zizigamye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!