00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar yatsinzwe na Sénégal ikingura umuryango usohoka mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 November 2022 saa 06:14
Yasuwe :

Qatar yakiriye Sénégal mu mukino wa Kabiri mu itsinda rya mbere iwutsindwa ibitego 3-1, byatumye iba ikipe ya mbere ishobora kuviramo mu matsinda y’igikombe cy’Isi 2022.

Sénégal yakinnye ari yo ihabwa amahirwe yo kuzagera kure mu gikombe cy’Isi mu makipe yaserukiye Afurika. Inatangira ihangana hagati mu kibuga, irusha Qatar yakiriye iki gikombe cyane.

Umutoza wa Sénégal Aliou Cissé yahisemo gukinisha uburyo bwa ba myugariro bane, hagati bane ndetse na babiri basatira. Umutoza wa Qatar Félix Sanchez we yahisemo gukomeza inyuma he cyane, akinisha batanu inyuma, batatu hagati na babiri imbere.

Uku gukoresha abakinnyi bake hagati mu kibuga kwa Qatar, byatumye Sénégal iyirusha cyane, iba ariyo igumana umupira mu kibuga. Yanyuzagamo ikanagera imbere y’izamu ariko nta bikomeye yahakoreraga.

Iminota 20 yose y’umukino yakiniwe mu kibuga cya Qatar ariko bakananirwa kwinjira mu rubuga rw’amahina kuko Pedro Miguel, Boualem Khoukhi na Abdelkarim Hassan bari bameze neza mu ntangiriro z’umukino.

Sénégal yatangiye gutera imipira ya kure ibifashijwemo n’umukinnyi wa Everton, Idrissa Gueye, wateye imipira ibiri ikomeye igana ku izamu nubwo yose yagiye hanze.

Muri iyi minota kandi, Sénégal yakoreshaga uburyo bw’imipira myinshi yubakirwaga ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Krepin Diatta. Imipira yatangiye kugera mu rubuga rw’amahina.

Qatar yakomeje kugira igihunga bituma ikora amakosa menshi harimo n’adakenewe. Ku munota wa 37 umuzamu wa Qatar Aissa Barsham yashatse gucenga Boulaye Dia, ahusha umupira ariko atabarwa na Pedro Miguel wari hafi aho.

Sénégal yari imaze gutera imipira itatu mu izamu nta gitego kijyamo, byasabye akazi nanone kakozwe na Diatta atera umupira mu izamu, ba myugariro bawukuramo ariko Boulaye Dia asubyamo atsinda igitego cya mbere ku munota wa 41. Uku niko igice cya mbere cyarangiye.

Abakinnyi batangiye icya Kabiri n’ubundi Sénégal ariyo isatira cyane kuko uburyo yakinagamo bwayihiriye bigaragarira buri wese. Iki gice niyo yinjiye mu mukino mbere, ibona n’ikindi gitego cyatsinzwe na Famara Diedhiou n’umutwe ku mupira yahawe na Ismail Jakobs wateye koruneri ku munota wa 48.

Muri iki gice nta kindi Qatar yari isigaje gukora, usibye guhindura uburyo bw’imikinire yayo. Yakoresheje uburyo bwo kohereza imipira miremire igana mu kibuga cya Sénégal ariko Kalidou Koulibaly na Abdou Diallo bakomeza kubatanga ku mipira.

Usibye uburyo bubiri yabonye muri ubu buryo bwaremwe na Hassan Abdelkarim na Carvalho Deus Correia, umupira wakomeje gukinwa na Sénégal bahanahanaga neza mu kibuga.

Qatar yari imbere y’abakunzi bayo ntabwo yigeze icika intege yakomeje gukina imipira yo hejuru cyane, byishe imikinire ya Sénégal. Ku munota wa 77 yabonye amahirwe ya kabiri akomeye muri uyu mukino.

Ubu buryo bwavuyemo igitego cyatsinzwe na Mohammed Muntari wari umaze iminota itatu yinjiye mu kibuga asimbuye Hasan Al Heidos.

Qatar yabonye ko bishoboka ko yakwishyura ikaba yabona inota rimwe muri uyu mukino, ariko Sénégal yakomeje guhozaho ikoresha impande zayo kugira ngo ishake igitego cy’umutekano.

Iliman Ndiaye wa Sénégal yazamukanye umupira neza ku munota wa 84 asiga Al Haj Fadlalla ahereza umupira Bamba Dieng wagiyemo nawe asimbuye Famara Diedhiou, atsinda igitego cya Gatatu cyagaruye Sénégal mu mukino.

Ibi bitego byose nibyo byatandukanyije impande zombi muri uyu mukino. Qatar nubwo ariyo yakiriye iri rushanwa, yabuze itike yo gukomeza muri ⅛ ari iya mbere kuko imaze gukina imikino ibiri, ikaba yarayitsinzwe yose inafite umwenda w’ibitego bine.

Aya makipe asigaje umukino umwe kuri buri ruhande bazakina tariki ya 29 Ugushyingo 2022. Sénégal izakina na Equateur, naho Qatar ikine n’u Buhorandi.

Wari umukino wa kabiri mu itsinda amakipe yombi yakinaga
Mohammed Muntari watsinze igitego cya Qatar
Abafana ba Senegal bari babucyereye
Abanya-Qatar bari bitabiriye ariko biranga
Diedhiou amaze gutsinda igitego cya kabiri
Boulaye Dia ni we watsinze igitego cya mbere
Ismaila Sarr yagoye cyane abanya-Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages