Amakuru IGIHE yamenye avuga ko Rafael York atazaza kubera ikibazo cy’imvune. Uyu musore aheruka kugaragara mu kibuga tariki 16 Nzeri 2023 ubwo Ikipe ye yanganyaga na Östersunds FK ibitego 2-2.
Dagens 11!
Avbytare: Johansson, Friman, Jonsson, Eliasson, Hjelte, Persson, Karlsson
Matchstart om en timme! pic.twitter.com/PFN8xq96IJ
— Gefle IF FF (@GefleIF) September 16, 2023
Gefle IF ya Rafael York iri ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri igizwe n’amakipe 16. Ifite amanota 36 mu mikino 29 irushwa na Västerås ya mbere amanota 27.
Rafael yavukiye muri Suède kuri Se w’Umunya-Angola na Nyina w’Umunyarwanda. Uyu musore yakiniye IKipe y’Igihugu cya Suède y’abari munsi y’imyaka 16 na 19 imikino 15 mbere y’uko ahitamo gukinira u Rwanda mu 2021.
Amavubi azakina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo tariki ya 15 n’iya 21 Ugushyingo 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!