Uyu mukinnyi watwaranye n’u Bufaransa igikombe cy’isi cya 2018, yaje muri Man United muri Kamena 2021 avuye muri Real Madrid aho yari amaze imyaka itatu akinira iyi kipe y’amashitani atukura.
Uyu musore ariko wari ufite ubunararibonye bwinshi ntabwo yaje koroherwa n’imvune aho imikino yakiniye Man U kugeza ubu ari 67 harimo 58 yakinnye abanje mu kibuga. Uyu akaba yaherukaga gukina ubwo iyi kipe yatsindwaga na Chelsea ibitego 4-3, umukino na wo yaje kuvunukiramo.
Raphael Varane akaba umukino we wa nyuma muri Red Devils ushobora kuzaba uwo bazahuriramo na Manchester City bahatanira i Wembley igikombe cya FA Cup tariki ya 1 Kamena.
Uyu mugabo w’imyaka 31 kugeza uyu munsi akaba yari amaze gutsindira Manchester United ibitego bibiri harimo icyo yatsinze Brentford mu myaka ibiri ishize, mu gihe igiheruka ari icyo yatsinze Wolves muri uyu mwaka cyatumye ikipe ye itahukana intsinzi ya 1-0.
Manchester United ikaba yashimiye uyu myugariro, aho mbere yo gukina na City ashobora kuzagaragara ku mikino ya shampiyona bafitanye na Newcastle kuri uyu wa Gatatu ndetse na Brighton Hove &Albion mu mpera z’icyumweru, dore ko yatangiye gukora imyitozo.
Raphael Varane yiyongereye ku bandi bakinnyi nka Chrisian Ericksen na Antony Martial bivugwa ko na bo bazava muri iyi kipe ubwo amasezerano yabo azaba ashojwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!