Nk’uko byari biteganyijwe ko ku itariki ya 24 Kanama 2013 haba Umunsi wahariwe ikipe ya Rayon Sports, « Rayon Sport Day », mu Bubiligi warabaye, amakipe yateaganywaga kuwizihiza arakina.
IGIHE yegereye abakunzi ba Rayon Sports na Kiyovu Sport kuri uyu munsi wateguwe na « Rayon Sports Europe » ifatanyije n’abakunzi b’ikipe ya Rayon
batuye mu Bubiligi ndetse no mu bindi bihugu by’u Burayi. Umukino warangiye Kiyovu itsinze 4 kuri 3 bya Rayon Sports.
Uwo mukino wakinwe n’abahoze ari abakinnyi bayo makipe mu bihe byashize mu Rwanda, abanyamuryango bayo makipe yombi n’inshuti zabo nyuma bagira ubusabane bwagejeje mu gitondo.
Jean Pierre Rugero, Perezida wa « Rayon Sport Europe », yatangarije IGIHE ko wabaye umwanya abafana b’amakipe yo mu Rwanda, ati « Iki gikorwa twagezeho uyu munsi kirerekana ko abantu bari bakeneye kwerekana koko urukundo bakunda amakipe yabo muri rusange, kandi ko bose bakunda bakanahuzwa n’umupira w’amaguru, nta vangura iryo ariryo ryose ribayeho.»
Rugero akomeza avuga ko yanejejwe cyane no kubona iki gikorwa cyateguwe muri siporo no guhuza abakunzi b’amakipe yombi n’umupira wamaguru muri rusanjye cyagenze neza.
Ikintu cyagaragaye muri iyi gahunda, ni urukundo ruhuje Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru cyane cyane amakipe yabo yombi uko yari yahuye,
Abitabiriye uyu muhango bose barifuza ko iki gikorwa cyakomeza kuko ari kimwe mu byerekana ko Rayon Sports ari umuryango utagira imbago n’uruzitiro, nk’uko abenshi bari bitabiriye «Rayon Sport Day» mu Bubiligi. Uwo munsi kandi nta banyapolitiki babigaragayemo.
Ku mukino wa Rayon Sports(Ubururu) na Kiyovu Sport (Icyatsi) mu mafoto
Ikiganiro cy’uwo munsi muri Video :
http://www.youtube.com/watch?v=jgyxbtb1l3s&feature=youtu.be



















TANGA IGITEKEREZO