00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Day ntikibereye kuri Stade Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 July 2026 saa 10:42
Yasuwe :

Rayon Sports yatangaje ko ibirori by’Umunsi w’Igikundiro uzwi nka ‘Rayon Day’ byakuwe muri Stade Amahoro byimurirwa kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino wa 2026/27, Rayon Sports yateguye umunsi udasanzwe izerekaniraho abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bazakorana.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abafana impinduka kuri uyu munsi.

Yagize iti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buramenyesha abakunzi bayo, abafatanyabikorwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, ko habayeho impinduka ku kibuga kizaberaho ibirori ngarukamwaka bya ‘Rayon Day’ biteganyijwe ku itariki ya 18 Nyakanga 2026.”

“Ibi birori byari biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, byimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, amasaha, gahunda n’ibirori byateganyijwe bikomeje nk’uko byari biri.”

Kuri uyu munsi wo guhuza abayobozi, abakinnyi n’abafana, ni bwo hazamurikwa ku mugaragaro umwambaro mushya Gikundiro izakoresha mu mwaka utaha.

Kuri uyu munsi hateganyijwe umukino wa gicuti uzahuza Gikundiro na Gor Mahia yo muri Kenya. Ni umukino uzafasha amakipe yombi kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera i Kigali.

Rayon Sports kandi iri kwitegura gukina CAF Confederation Cup n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu arimo BK Pro League.

Umunsi w'Igikundiro wakuwe muri Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages