Mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino wa 2026/27, Rayon Sports yateguye umunsi udasanzwe izerekaniraho abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bazakorana.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abafana impinduka kuri uyu munsi.
Yagize iti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buramenyesha abakunzi bayo, abafatanyabikorwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, ko habayeho impinduka ku kibuga kizaberaho ibirori ngarukamwaka bya ‘Rayon Day’ biteganyijwe ku itariki ya 18 Nyakanga 2026.”
“Ibi birori byari biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, byimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, amasaha, gahunda n’ibirori byateganyijwe bikomeje nk’uko byari biri.”
Kuri uyu munsi wo guhuza abayobozi, abakinnyi n’abafana, ni bwo hazamurikwa ku mugaragaro umwambaro mushya Gikundiro izakoresha mu mwaka utaha.
Kuri uyu munsi hateganyijwe umukino wa gicuti uzahuza Gikundiro na Gor Mahia yo muri Kenya. Ni umukino uzafasha amakipe yombi kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera i Kigali.
Rayon Sports kandi iri kwitegura gukina CAF Confederation Cup n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu arimo BK Pro League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!