Ifasso w’imyaka 24 yerekeje muri Difaâ Hassani El Jadidi [DHJ] mu 2019 avuye muri AS Nyuki y’iwabo muri Repubuilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayivamo mu mpeshyi ya 2022 asubira iwabo muri AS Simba de Kolwezi.
Uyu musore ukinisha amaguru yombi Rayon Sorts yifuza gutangaho miliyoni 25 Frw azwiho umwihariko wo gukina igice cyose gifasha ba rutahizamu haba iburyo, ibumoso ndetse n’inyuma yabo. Ikindi kandi atanga imipira myinshi kandi myiza ibyara ibitego.
Andi makuru IGIHE yamenye avuga ko uyu musore abayobozi ba Rayon Sports yamurangiwe na Luvumbu Héritier Nzinga bakomoka mu gihugu kimwe nyuma y’uko abuze mugenzi we bahuzaga mu kibuga ndetse wanayoboye abatsinze ibitego byinshi mu mwaka wa Shampiyona 2022-23 bingana na 16, Umunya-Cameroun, Willy Leandre Essomba Onana wasinyiye Simba SC yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka ibiri.
Ifasso yakiniye Ikipe y’Igihugu cye ‘Les Léopards’ umukino umwe wari uwa gicuti batsinzwemo na Burkina Faso ibitego 3-0 tariki 9 Ukwakira 2020 kuri Stade Ben M’Hamed El Abdi yo mu mujyi wa El Jadida muri Maroc.
Rayon Sports ikomeje kwiyubaka aho iri gushakisha abakinnyi bazayifasha mu marushanwa nyafurika nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro 2022-23 ndetse izahangana na mukeba APR FC imbere mu gihugu mu mwaka utaha w’imikino.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!