00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports igiye gufashwa n’ikipe yo mu Budage

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 17 May 2013 saa 05:33
Yasuwe :

Ikipe yo mu Ubudage yitwa FC Augsbourg, yemereye Rayon Sports FC ko izajya iyiha imifungo ine itandukanye y’imyamabaro yo gukinana, imipira ijana yo gukina, kohereza abakinnyi mu Budage mu igeragezwa, n’ibindi bikoresho byifashihwa mu myitozo.
Ibi byabaye ubwo Perezida wa Rayon Sports, akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yari mu ruzinduko rw’akazi ka Leta mu Budage, akanaboneraho kuganira n’ikipe ya FC Augsbourg ku gufasha Rayon Sports FC.
Murenzi ngo yavuye mu Budage (…)

Murenzi ngo yavuye mu Budage yemeranije na Augsbourg ko buri mwaka Rayon izajya ihabwa ibiyifasha nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabitangarije IGIHE.

Gakwaya yagize ati “Uretse kuba Augsbourg yaratwemereye kujya iduha buri mwaka imyambaro, imipira yo gukina n’ibikoreshwa mu myitozo, twanemeranijwe ko Rayon izajya yohereza abakinnyi babiri buri mwaka mu igeragezwa muri Augsbourg.”

Ikindi ni uko ngo nyuma ya Shampiyona yo mu Budage, hagati y’aya makipe yombi hazanigwa ku mafaranga Rayon Sports izajya igenerwa buri mwaka, dore ko ngo binateganijwe ko Augsbourg izaza no gukina na Rayon mu Rwanda.

FC Augsbourg ikunze kugaragara mu mikino yo mu kiciro cya kabiri n’icya gatatu cyo muri Shampiyona yo mu Budage.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages