Iki Cyumweru kibanziriza iya 3 Kanama 2024 kiswe “Rayon Week”, iyi kipe izazenguruka igihugu ikina n’amakipe atandukanye.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko muri icyo cyumweru, Murera izajya i Huye, i Musanze, i Rubavu n’akandi karere ko mu Burasirazuba. Aha hose kandi ikazagenda ihakina imikino itandukanye.

Iki cyumweru kizasozwa n’ibirori nyirizina aribyo ‘Umunsi w’Igikundiro’ uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 3 Kanama 2024, Murera ikazakina n’ikipe yagizwe ibanga rikomeye.

Mu mwaka ushize wa 2023, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti usoza uyu munsi.

Ibi birori byerekanirwaho abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuba ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, ikaba iya gatanu muri rusange kuva mu 2019.

Umunsi w’Igikundiro usanzwe werekanirwaho abakinnyi bashya Rayon izakoresha muri uwo mwaka w'imikino
Umunsi w’Igikundiro usanzwe werekanirwaho abakinnyi bashya Rayon izakoresha muri uwo mwaka w'imikino
Umunsi w’Igikundiro uteganyijwe tariki 3 Kanama 2024 muri Stade Amahoro
Umunsi w’Igikundiro uteganyijwe tariki 3 Kanama 2024 muri Stade Amahoro
Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wasoje ibirori by'Umunsi w'Igikundiro 2023
Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wasoje ibirori by'Umunsi w'Igikundiro 2023