IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuyobozi w’iyi kipe, Gacinya Denis, asobanura byinshi kuri iyo kompanyi, ndetse n’ibindi bibazo bijyanye n’imicungire n’imiyoborere bya Rayon Sports.
IGIHE: Ikipe ya Rayon Sports ihagaze ite muri iki gihe?
Gacinya: Navuga ko Rayon Sports ihagaze mu buryo busanzwe, butari bubi kandi nanone butari bwiza cyane nk’uko tubyifuza, ariko imeze neza, ari abakinnyi bayo, natwe turahari.
IGIHE: Uku kugenda kw’abatoza kuvuze iki? Guterwa n’iki? Umutoza aherutse gusezera, aba uwa karindwi ugiye mu gihe kitarenze umwaka. Biraca amarenga ko hari ikibazo gikomeye mu ikipe?
Gacinya: Usanga ahanini iyo abantu bashaka akazi, abatoza burya ni abakozi, ashobora kuza uyu munsi ejo akaba yakwifuza gusezera, ariko ikibazo nyamukuru navuga ko gikunda kugaragara ni uko hari abagiye kubera gutanga umusaruro muke.
Nubwo icyo gihe tutari mu buyobozi bwa Rayon Sports, ariko twabaga turi hafi. Nakubwira ko nka Andy Mfutila wagiye kubera umusaruro, abandi bakaba babona andi makipe abaha amafaranga menshi bakagenda. Navuga ko bagenda ku mpamvu zitandukanye kandi nta gikuba kiri mu ikipe.
IGIHE: Ni iyihe mpamvu Rayon Sports hano mu Rwanda ariyo kipe ihora ivugwamo cyane ibibazo by’amikoro?
Gacinya: Ikibazo cy’amikoro hari natwe uruhare tukigiramo nk’aba-Rayons, kubera ko ubwitabire bwo kureba imipira ntabwo burajya hejuru,kandi ubwitabire bwa buri munyamuryango bwo gutanga amafaranga y’icyo asabwa ntabwo buri hejuru.
Iyo ugiye gukurikiza amafaranga Rayon Sports ibona ku bibuga, ukayateranya n’amafaranga abafana bashobora kuba batanze, birutwa cyane n’amafaranga ya budget (ingengo y’imari) iba ikeneye gukoresha nk’ikipe nkuru kandi ikomeye… Icyo kinyuranyo gihora gisigaramo nicyo gitera bya bibazo by’amikoro kuko utangira kujya mu myenda.
IGIHE: Hari amakuru y’uko muri gukusanya amafaranga yo gukora ikompanyi izacunga iyi kipe. Ibyo byifashe bite?
Gacinya: Igihe kirageze ngo Rayon Sports ireke kubaho nka sosiyete isanzwe icunzwe mu buryo nakwita “social”. Turifuza ko yaba ikigo cy’ubucuruzi, izina ryayo rikaba iryo gucuruza. Ufashe ingero ku makipe yo hanze akomeye, kugira ngo atere imbere ni uko bavuye mu buryo yakoreshaga kera bakajya noneho mu buryo bwo gucuruza,… mu Bufaransa kuri ubu ikipe ikomeye ni Paris Saint Germain. Mu myaka yashize, yari ikipe irwana no kumanuka, ariko abaherwe baraje bashoramo amafaranga bacuruza izina ryayo, hanyuma igera ku yindi ntera.
Abantu bo mu muryango wa Rayon Sports twaricaye dushaka umuti. Icyo ni cyo twe tubona cyadufasha kuva mu bibazo bihoraho kugira ngo twubake ikipe yacu.
Abantu baramutse baje bagahuriza hamwe muri kompanyi ibyara inyungu, ubucuruzi, buri mu-Rayons wese yemerewe kuyijyamo, kuyishyiramo imigabane ye, ndetse n’undi wese utari umu-Rayons. Ariko ntitukajye tubona ibintu byose bya Rayon Sports bishobora gucuruzwa n’umuntu utabifitiye uburenganzira ngo twicecekere.Logo (ikirango) cyayo kiracuruzwa, nta muntu ujya uyikoraho. Ni ukuvuga ngo bimeze nk’ibintu bidafite ubyitaho, ariko abantu nibabijyamo bafite icyo bashyizemo, byibura bazavuga bati reka turebe ko cyagaruka, kugira ngo n’ikipe yacu ibeho.
.
IGIHE: Murateganya gutangiza iyo kompanyi ryari?
Gacinya: Bikenewe ahubwo ko yatangira vuba bishoboka. Hari hakiri negotiations (ibiganiro) n’abantu bo mu muryango, kugira ngo turebe ko n’abafana bose babyiyumvamo bakayizamo, kuko ari igikorwa kizabaha inyungu zisanzwe, ndetse n’ikipe yabo ikazaba ikomeye.
Ibi biganiro nibirangira, abanyamuryango b’iyo kompanyi bakemerera n’abandi bose bari hirya no hino mu gihugu kuyizamo, ni ukuvuga ko abanyamuryango bazashyiraho igihe cyo gutangiza iki gikorwa. Muri iyi minsi ya vuba bitarambiranye natwe turashaka ko uyu muti w’ikibazo uboneka amazi atararenga inkombe.
IGIHE: Iyo kompanyi izaba ikora nk’ibihe bintu bibyara amafaranga?
Gacinya: Ni uburyo bwinshi,…Rayon Sports ngira ngo urabizi ko n’iyo wakora amazi gusa yitwa Rayon Sport, abantu bayanywa kuko dufite abafana, ariko ibyo tuzicara tubyanzure mu nama. Ikizaba kigenderewe ni ukubanza gufata imicungire y’ikipe, ibiyivamo n’ubwo nta nyungu irimo kuri ubu, ariko noneho twakora iki kugira ngo bivemo inyungu? Kuko n’ubundi turabizi ko amazina y’amakipe acuruzwa hakavamo umusaruro.
IGIHE: Ibijyanye no gucunga ikipe bikozwe n’abantu ku giti cyabo byakozwe kenshi kuko na Albert Rudatsimburwa mu 2007 yarabikoze. Ibyo muteganya bitandukaniye he n’ibi, ko nabyo bitatanze umusaruro nk’uwari witezwe?
Gacinya: Albert Rudatsimburwa ntabwo nagize amahirwe yo kuba mu bari bamwegereye icyo gihe, cyangwa abari begereye muri Rayon Sports, ariko uko njye mbona byaba byaragenze, imicungire yabayeho cyangwa gutekereza icyo umuntu yakora kwabayeho icyo gihe gushobora kuba kutaranogejwe neza.
Twize umushinga mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru, dufite inzobere mu kwiga imishinga kandi n’amaso araduha, ikipe ifite abantu benshi kuyicuruza biroroshye.
IGIHE: Rayon Sports ifite abaterankunga benshi , Ese ko ikipe iguma mu bibazo kandi bahari, ikibazo kiri he? Amasezeno yabo ntiyubahirizwa?
Gacinya: Ubundi ku bijyanye n’amasezerano, ibyo bicungwa n’umuryango natwe tuba turi aho nka komite, ariko nka Skol muri raporo dufite igaragaza ko amafaranga bayatanga akishyura ideni Rayon Sports yafashe muri banki. Ubuyobozi bwatubanjirije hari amafaranga bwafashe muri banki yo gukemura ibibazo muri bimwe byari bihari, ariko bagaragaza ko amwe mu mafaranga y’umwaka wa nyuma atangwa na skol azajya ajya muri banki akishyura uwo mwenda. Ubu ntayo tubona, yishyura ya madeni ya kera,… bigenda bitugaruka bitewe n’uburyo ingengo y’imari iba yaragenwe.
IGIHE: Hari abavuga ko amafaranga ya Rayon Sports yigira mu mifuka ya bamwe. Hari n’abarengera bakavuga ko ari ikipe iyobowe n’aba ‘mafia’. Mwaduha ishusho nyayo y’uko ubuyobozi bwitwara imbere y’amafaranga yinjira mu ikipe?
Gacinya: Rayon Sports…reka mbabwize ukuri uzanashaka no kureba umutungo wayo azaze bawumwereke… urahari uragaragara. Gusa Rayon Sports nta kintu ifite, nta mafaranga abantu bashyira mu mifuka, ahubwo bayakura mu mifuka bakayayiha.
IGIHE: Ni ikihe cyizere ko iyi kompanyi mugiye gushinga nayo itazaba nka ya mishinga yabaye baringa, nko kubarura abafana, kohereza ubutumwa nayo yari yitezweho guhanagura amarira aba-Rayons?
Gacinya: Itandukaniro rigomba kubaho. Ibyahise biguha isomo, nakubwira ko hari byinshi twagiye twiga… Ubu zari sosiyete zigenga zazaga zigasinyana amasezerano n’umuryango hatanagaragaye ubushobozi bwazo. Ubu ni aba-Rayons bagiye guhaguruka bikorere ibyo bintu byose, iyo mishinga ijye mu buryo. Nibaza ko nta kubeshya kuzaba kurimo, nitwe aba-Rayons tuzaba twishakamo umuti kandi ni natwe tugomba kubanza kuwibonera mbere y’uko abandi bawutubonera.
IGIHE: Ni iki cyatuma njye nshora amafaranga muri uyu mushinga?
Gacinya: Igituma mpamagarira abantu gushoramo amafaranga ni uko ari ikigo gikora imirimo itandukanye,ariko ibyara amafaranga…Imigabane irahari, ukaza ukawuguramo ugatanga n’igitekerezo cy’icyo ubona umugabane wawe uzakora. Hari uburyo amafaranga azunguka, nanjye ndi umwe mu bashyizemo amafaranga kugeza ubu twaratangiye kugira ngo sosiyete ibeho, ntabwo nari kuyashoramo mbona nta nyungu zirimo.
IGIHE: Ni uwuhe muzigo ikipe ifite ubu? Umwenda ikipe iri kurwana nawo ungana ute ?
Gacinya: Harimo ibiba birenze ku buryo ntavugira Rayon Sports muri rusange nk’umuryango, hari ibiba byaratambutse ariko ubusanzwe ikibazo navuga cyari gikomeye ,n’ubwo turimo kugishakira igisubizo, ni imishahara y’abakinnyi n’imibereho yabo.
IGIHE: Icyerekezo cy’ikipe ubu ni ikihe? Twitege igikombe…umutoza mushya ? Nta bakinnyi bazajya mu yandi makipe kubera ibibazo by’amikoro ?
Gacinya: Abakinnyi turi kumwe bose tuzarangizanya shampiyona. Gahunda yo ni ugutwara igikombe nta cyahindutse. Turateganya gukomeza urugamba kandi aho turi haraduha icyizere, turacyakorera hamwe nk’umuryango kugira ngo tugere ku muhigo twihaye wo gutwara igikombe.
Iyi kompanyi imaze kubona abemeye gushoramo imigabane ingana na miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda muri miliyoni 500 zikenewe, nk’uko Gacinya yabitangarije IGIHE.



















TANGA IGITEKEREZO