Musa Esenu ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza muri Shampiyona ya Uganda aho amaze gutsinda ibitego umunani anganya n’Umunye-Congo Ceaser Lobi Manzoki ukinira Vipers SC.
Ikinyamakuru Kawowo Sports cyo muri Uganda cyatangaje ko uyu mukinnyi ahaguruka i Entebbe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri hamwe n’indege ya RwandAir.
Ategerejwe i Kigali kugira ngo aganire na Rayon Sports imaze iminsi yifuza rutahizamu uyifasha kubona ibitego.
Esenu yakiniye amakipe arimo Soana (ubu ni Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA), Vipers na BUL abarizwamo.
Agiye gusiga BUL iri ku mwanya wa kane mu makipe 16, aho ifite amanota 24 mu mikino 15 imaze gukinwa. Amakipe ayiri imbere ni Express, Vipers na Kampala Capital City Authority (KCCA) ya mbere.
Rayon Sports ifite imyanya ibiri yo kongeramo abakinnyi muri uku kwezi, ifite kandi abandi bakinnyi babiri bari mu igeragezwa barimo Umunya-Cameroun Maël Dindjeke na Cedric ukomoka muri Nigeria.





Ibitekerezo 0