00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports igiye kwemeza umutoza uzasimbura Mohamed Wade uyifite by’agateganyo

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 13 December 2023 saa 07:38
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo gutangaza umutoza mukuru uzasimbura Umunya-Mauritania, Mohamed Wade uyitoza by’agateganyo kuva mu mezi asaga abiri ashize.

Mohamed Wade yasimbuye Yameni Zelfani wasezeye ku gutoza Rayon Sports kubera imyitwarire idahwitse nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 tariki 7 Ukwakira 2023.

Uyu Munya-Mauritanie yafashe inshingano zo gutoza Rayon Sports nk’Umutoza Mukuru w’Agateganyo utagira umwungiriza tariki 11 Ukwakira mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona Gikundiro yatsinzemo Etoile de l’Est ibitego 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium.

Guhera icyo gihe Rayon Sports iyobowe na Mohamed Wade kimwe n’andi makipe yakinnye Shampiyona gusa imikino 11, itsindamo itandatu, inganya itatu mu gihe yatsinzwe ibiri na musanze FC igitego 1-0 na AS Kigali ibitego 2-1. Yinjije ibitego 17 yinjizwa ibitego umunani, izigamye ibitego 11.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waganiriye na IGIHE yaduhamirije aya makuru ko mu gihe kitarambiranye Murera igomba gutangaza umutoza mukuru mu barenga 30 basabye gutoza iyi Kipe ifite ibikombe bya Shampiyona icyenda, iby’Amahoro 10 n’ibya Super Cup bibiri.

Yagize ati "Ntabwo twagumana ’staff’ ingana gutya, urabona ko harimo icyuho cyane cyane ku batoza babiri, umukuru n’umwungiriza. Hagomba kwemezwa umutoza mukuru mushya uzatoza Igice cya kabiri cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro tukaba twakwegukanamo kimwe muri ibi tugasubira mu mikino Nyafurika.”

Yakomeje avuga ko hari imwe mu mikino Ubuyobozi wa Rayon Sports butishimiye uko amanota atatu yabuze byatumye butakariza icyizere Umutoza Wade.

Yagize ati "Nko ku mukino twakiriwemo na Etincelles FC i Rubavu tukanganya [igitego 1-1] ubona ko habayemo amakosa y’umutoza. Gutsindwa na AS Kigali no kunganya na Kiyovu Sports ubona ko iyo aza gukinisha abakinnyi bose bahari kandi neza tuba twaratsinze iyi mikino yombi.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023, hateganyijwe inama izigira hamwe uko igice cya Shampiyona cyagenze no gutegura icya kabiri. Ku meza y’ibiganiro hazabaho kungurana ibitekerezo ku mutoza mukuru mushya uzatangazwa vuba n’abakinnyi bashya bazongerwamo byitezwe ko ari hagati ya babiri na batatu.

Rayon Sports yasoje igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 mu mikino 15 inyuma ya APR FC ya mbere n’amanota 33, Police FC ni iya kabiri na 31 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 29.

Murera izasubukura Igice cya Kabiri cya Shampiyona ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama yakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Mu gihe cya vuba Rayon Sports igiye kwemeza umutoza mukuru uzasimbura uw’agateganyo Mohamed Wade

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages