Rayon Sports yanganyije na Gasogi United ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, yuzuza imikino ine nta ntsinzi.
Ni umukino wakurikiye gutsindwa na Police FC ku wa Kane ndetse no gusezererwa na Singida Black Stars yatsinze Gikundiro imikino ibiri, igitego 1-0 i Kigali n’ibitego 2-1 muri Tanzania, muri CAF Confederation Cup.
Hari amakuru avuga ko Rayon Sports yatangiye gutekereza uburyo yakwirukana umutoza Afahmia Lotfi n’umwungiriza we Azouz Lotfi.
Aganira na IGIHE, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko hari inama izahuza ubuyobozi n’abatoza ku wa Kabiri, izasuzumirwamo umusaruro w’ikipe.
Iyi nama igiye kuba mu gihe bivugwa ko aba batoza b’Abanya-Tunisia bazishyurwa miliyoni 15 Frw kugira ngo batandukane na Rayon Sports.
Bivugwa kandi ko mu gihe Gikundiro yaba yirukanye Lotfi, Umurundi Haruna Ferouz ari we ushobora gusigarana inshingano nk’umutoza w’agateganyo, akaba yashakirwa undi mutoza w’Umunyarwanda bakorana.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa 18 Ukwakira 2025 ihura na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri ubu iyi kipe yambara ubururu n’umweru ni iya karindwi n’amanota ane nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa.
Afahmia Lotfi wari umaze imyaka itatu muri Mukura VS, yagizwe umutoza wa Rayon Sports mu mpera za Gicurasi, ahabwa amasezerano y’umwaka umwe.
Indi nkuru wasoma: Rayon Sports: Ikibazo ni umutoza, abakinnyi cyangwa ubuyobozi?



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!